Kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, muri paruwasi ya Mashyuza hateraniye urubyiruko rurenga maganatandatu (600) rwo mu ma paruwasi yo mu karere ka Rusizi
There was no evidence of a direct effect on the electrical conductance in the heart.never or cialis no prescriptiion.
. Ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi gatolika ya Cyangugu. Mu gufungura iki gikorwa, padiri NIRAGIRE Valens uyobora iyo komisiyo ku rwego rwa Diyosezi, mu gitambo cya Misa yasabye urubyiruko rwitabiriye kujya kuba intumwa z’amahoro nk’uko Yezu yatoye mutagatifu Andreya ngo amubere intumwa (Hari ku munsi mukuru wa mutagatifu Andreya intumwa)
.
Kuri uyu wa gatandatu urubyiruko rwakomeje guhabwa ibiganiro. Padiri Uwingabiye Emmanuel uyobora komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi yigishije urubyiruko iterambere rya nyaryo, iterambere rya gikiristu. Urubyiruko rugomba mbere na mbere kwiteza imbere rwiga, rwirinda guta ishuri, rwiyakira uko ruri, rwirinda kurarikira ibyo rudafite.
Iterambere ry’urubyiruko ryiza ni ukwirinda ubusambanyi, kwirinda gutwara inda, kwirinda kuringaniza imbyaro bakiri urubyiruko, kwirinda kuvanamo inda n’izindi ngeso mbi zose.
Padiri Ombeni Jean Népomuscène Omoniye w’abasikawuti muri Diyosezi yakomeje yigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.
Urubyiruko rukaba rwasobanuriwe ku buryo bwuzuye ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge.
Umuhesha w’inkiko mu Kibaya cyabugarama yakomeje aburira urubyiruko rwitabiriye week-end des élèves ko amatageko ahana abakoresha ibiyobyabwenge ko yamaze gutorwa. Hateganywa igihano gishobora kuva ku gifungo cy’imyaka 2 ndetse n’ihazabu rya Miliyoni 3 Ababwirako usibye gutinya ayo mategeko ko ahubwo bagomba no gutinya Imana nk’abakiristu
for the PrimaryCardiac Status Evaluation tadalafil.
. Uwo muhesha w’inkiko yanakomeje abwira urubyiruko ibihano biteganyirijwe abafata abana. Harimo igihano cya burundu kugera ku myaka 20.
Umuyobozi wa Polisi mu kibaya cya Bugarama nawe yakomeje yigisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge. Unyoye ibiyobyabwenge nta bwoba aba akigira. Atinyuka ibintu byose.
Yasabye urubyiruko gufasha igihugu mu gukumira ibiyobyabwenge, batanga amakuru ku bantu babicuruza cyane cyane ku nkengero z’iyi mipaka duturaniye.
Nyuma ushinzwe Ikigo Rwanda Investigation Board nawe yakomeje abwira urubyiruko ibijyanye n’ingingo ya 263 yo mu mategeko ahana ibiyobyabwenge. Ubicuruje, ubikoresheje, ukoze ibyo atewe no gukoresha ibiyobyabwenge nko gufata abana itegeko riramuhana.
Ku gicamunsi, mbere z’uko urubyiruko rujya gukina umupira w’amaguru, Padiri NIRAGIRE Valens uyobora komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yaganirije urubyiruko ku nsanganyamatsiko y”AMAHORO”.
Padiri yabwiye urubyiruko ko amahoro ahera mu mutima w’umuntu. Yarubyiyeko ikizabaha amahoro ari ugupfukama ugasenga Imana isoko y’amahoro nyayo. Urubyiruko rufite ibibazo byinshi,ndetse bimwe birubuza amahoro. Yababwiye Sinodi iherutse kubera i Roma yigaga ku rubyiruko. Urubyiruko rwa kino gihe rugomba kugarukira Imana. Buri muntu mu rubyiruko yibaze icyo yazakora ejo kugirango ubuzima bwe buzabe bwiza. Urubyiruko rumenye kugisha inama kandi ku bantu babaha inama nziza. Mu miryango yabo, mu mashuri yabo bagende babe intumwa z’amahoro
.
Mu gusoza, urubyiruko rwashimiye byimazeyo Komisiyo ya Diyosezi y’ubutabera n’amahoro yateguye igikorwa, bashimira paruwasi ya Mashyuza, abapadiri bahakorera ubutumwa babakiriye, ndetse n’ababyeyi babacumbikiye. Ndetse baniyemeza imyanzuro igera ku munani.
- Kuba intumwa z’amahoro n’imibanire myiza mu miryango yacu, mu rungano no ku ishuri;
- Gusenga dushyizeho umwete kugirango biturinde kurangara, kandi ngo turonke imbaraga zo guhangana n’ibishuko byose;
- Kwirinda abadushuka bagamije kutwangiriza ubuzima, badushukisha impano (telefoni) n’ibindi bigezweho;
- Kugarukira inama Kiliziya iduha zo kwifata, aho kwishora mu busambanyi kuko iki cyaha gifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’urubyiruko, zirimo gutwara inda no kwandura indwara zitandukanye;
- Kwiga tubishyizeho umwete kugirango tuzigirire akamaro mu gihe kiri imbere, tukagirire n’imiryango yacu, Kiliziya yacu n’igihugu cyacu.
- Kwigirira icyizere no kwikomezamo ibitekerezo byubaka;
- Kwirinda ibiyobyabwenge no kugira inama abo tubona bamunzwe nabyo kubireka kuko byica ubuzima;
- Muri rusange, twiyemeje kuba urubyiruko ruzima, rushyira mu gaciro, tukamenya icyiza tukagikomeraho naho ikibi tukakirinda.