Ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, ku munsi mukuru wa Bikiramariya utarasamanywe icyaha umuryango w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi wagize ibyishimo byo kwakira ababikira 4 bashya bakoze amasezerano yabo ya mbere ari bo: Donatha UWAYEZU wo muri paruwase ya Kiruhura Diyoseze ya Butare, Epiphanie AYINGENEYE wo muri paruwase ya Nyamasheke Diyosezi ya Cyangugu, Dalie MUTUYIMANA wo muri Pa ruwase ya Karambi ya Diyoseze ya Kabgayi, Laurence Gilya NDAKAMA wo muri Paruwase yitiriwe Mutagatifu Luka i Bariadi muri diyosezi ya SHINYANGA ho muri Tanzaniya.
Uwo muhango wabereye muri Paruwase Gatorika ya Cyangugu, mu gitambo cy’ukarsitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abasaseridoti benshi biganjemo abo muri diyosezi ya Cyangugu, n’abandi bari baje bahagarariye amaparuwase abanovisi basezeranye bavukamo. Hari abihayimana kandi benshi batandukanye bari baje kwifatanya na bagenzi babo b’abapenitante mu kwizihiza ibirori. Ibyo birori kandi byarimo ababyeyi b’abanovisi basezeranye, n’abandi bashyitsi bari baje muri ibyo byishimo.
Mu nyigisho musenyeri yatanze yagarutse ku masezerano y’abiyeguriyimana ndetse n’uwihayimana ari muntu ki ati Uwihayimana n’utwaye ubuhanuzi kandi agamba gutsinda ibitego hano yaravuze ati igitego n’ikintu kiza cyane kandi igitego n’insinzi. Amasezerano ; ubukene, ubusugi no kumvira n’ingabire Nyagasani atanga ku buntu bwayo kandi abayakora ikabasesekazaho Roho Mutagatifu ubafasha kuyabamo indahemuka. Yakomeje avuga ati dufatire urugero ku Mubyeyi Bikiramariya tubaho tunogera Imana.
Umuhango nyirizina w’amasezerano watangiye nyuma y’inyigisho, aho abo bari batambutse maze imbere y’umwepisikopi, umukuru w’umuryango ndetse na kiliziya, biyemeza kubushake bwabo kwiyegurira Imana babaho mu masezerano y’ubukene, ubusugi no kumwira.
Mu ijambo umukuru w’umuryango yavuze yashimiye Imana idahwema kutugaragariza urukundo ku buryo bwinshi. Yashimiye kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu wayoboye Igitambo cy’Ukaristiya, ashimira abapadiri, abihayimana, ababyeyi b’abakoze amasezerano, inshuti n’abavandimwe. Yahaye kandi impanuro abasezeraye agira ati “bavandimwe turabashimiye kandi murakaza neza nimwizihirwe mutere imbere uwo mugana araruta amagana. Ubuzima budafite Imana ntibushobora kugira agaciro ». Ati “nimushyire ubushake mu byo ishaka umushinga wanyu ube uwo kuyishengerera iteka”. Yashoje avuga ati “birabasaba kugira umuhate mu isengesho kugira ngo mubeho neza mu masezerano mwakoze ku bushake bwanyu. Mukomere ku nshuti yanyu idateze kubatererana kabone n’ubwo abandi babatererana”. Yarangije ashimira abarezi n’abandi bitanze kugirango babashe gushishoza isaro ry’agaciro n’ibanga Yezu adukunda.