Mu gitondo cyo ku wa kabiri, tariki ya 17 Kanama 2021 twamenye inkuru yincamugongo, ko umuvandimwe wacu François d’Assise HATEGEKIMANA yitabye Imana, mu bitaro by’ Umwami Fayisali, i Kigali, aho yari arwariye.
1. UBUZIMA BWA PADIRI François d’Assise HATEGEKIMANA
Padiri François d’Assise HATEGEKIMANA yavukiye i Kiranga ho muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi ya Cyangugu, ku wa 18 Gashyantare 1958. Ni Mwene Dismas RWANZEGUSHIRA na UZAMUKUNDA Séraphine.
Yabatirijwe i Mibirizi ku wa 3 Werurwe 1958, ahabwa Ubupadiri ku wa 22 Nyakanga 2001 i Mushaka.
Yize amashuri abanza kuva mu mwaka w’1964 kugeza mu 1972, i Rwinzuki.
Yize amashuri yisumbuye kuva mu mwaka w’1979 kugeza mu 1985, i Luvungi na Uvira muri Zaire (RDC)
Kuva mu mwaka w’1985 yatangiye inzira yo kwiyegurira Imana, akora amasezerano yo kwiyegurira Imana mu mwaka w’1989 mu muryango w’abafureri b’Abayosefiti. Yakoze ubutumwa bunyuranye muri uwo muryango kugeza mu mwaka w’1995.
Yize amashuri makuru kuva mu mwaka w’1995 kugeza mu 2001, muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
2. UBUTUMWA YAKOZE
1989-190: Yabaye umurezi muri muri Collège APACOPE i Kigali. Icyo gihe kandi yari umwe mu bagize Komisiyo y’ihamagarirwabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali.
1990-1991: Yabaye umwarimu w’isomo ry’iyobokamana mu mashuri yisumbuye anyuranye yo muri Diyosezi ya Ruhengeri.
1991-1993: Yabaye umunyamaganga w’umukuru w’umuryango w’abafurere b’abayozofiti aba mu rugo rwabo i Kabgayi.
1993: Yabaye yubaye uwungirije ushinzwe umutungo w’Umuryango w’abafurere b’Ayozofiti, atuye mu rugo rwabo i Remera, Kigali.
2001-2002: Padiri wungirije wa paruwasi ya mwezi.
2002-2003: Padiri ushinzwe umutungo wa Diyosezi.
2003-2012: Padiri mukuru wa Paruwasi ya Tyazo.
2014-2021: Padiri wungirije kuri Paruwasi Mashyuza.
3. IBIJYANYE N’URUPFU RWE
Padiri François d’Assise HATEGEKIMANA yajyanye imidoka muri garaji i Kamembe, ku wa 12/07. Umunsi ukurikiyeho, ku wa 13/07/2021yajyanye imodoka muri « contrôle technique » i Butare, aragaruka. Yageze kuri Paroisse Mashyuza avuga ko yumva atameze neza, ariko agakeka ko ari umunaniro yatewe no gukora urugendo rwa Rusizi-Butare, aller-retour.
Yakomeje kumva atameze neza, kugeza ubwo ku wa 23/07/2021 yagiye kwivuza ku bitaro bya Gihundwe. Ahageze basanze afite indwara ya Covid-19. Yakomeje kumererwa nabi kugeza ubwo ku yinjiye ibitaro ku Cyumweru, tariki ya 25/072021 i Gihundwe. Ku wa 26/07/2021 yoherejwe mu bitaro bya Nyarugenge, i Kigali. Bagerageje kumuvura Covid-19 irakira, ariko isiga imwangirije imyanya y’ubuhumekero. Ku wa 13/08/2021 yoherejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali kugira ngo bamufashe kurishaho. Niho yatabarukiye mu gitondo cyo ku wa kabiri, tariki ya 17 Knama 2021.
4. BIMWE MU BYARANZE UBUZIMA BWE
Padiri François D’Assise no gukunda umuhamagaro wo kwiyegurira Imana muri rusange no kuba Padiri ku buryo bwihariye, kuva mu buto bwe.
Padiri François d’Assise yaranzwe no gukunda umurimo unoze
Padiri François d’Assise yaranzwe no gukunda no guharanira ukuri
Padiri François d’Assise yaranzwe kwitangira abaciye bugufi cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka.
Imana imuhe iruhuko ridashira !