TUZIRIKANE UMUNSI MUKURU W’URUGO RUTAGATIFU RW’I NAZARETI, C.


AMASOMO :  1 Sam 1, 20-22.24-28; Zab 84; 1 Yoh 3, 1-2.21-24; Lk 2, 41-52

Ku cyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Noheri, Kiliziya ihimbaza urugo rutagatifu rw’I Nazareti, urugo rwa Yezu, Mariya na Yozefu.

Iyo duhimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’I Nazareti, tuba duhimbazako n’ingo zacu ari ntagatifu kuberako Imana ubwayo kugirango itugereho yanyuze mu muryango, yemeye kuvuka ku babyeyi
. Kuva kera na kare urugo rwari ruri mu mugambi w’Imana kuko yari iziko arirwo izanyuramo kugirango itwigaragarize. Iyo mu ngo zacu dukora ibiciye ukubiri n’ugushaka kw’Imana mu muryango, tuba ducumuye cyane. Kandi kuri kino gihe nibyo byeze gusa.

Umwanditsi w’Ivanjili Luka atubwirako buri mwaka ababyeyi ba Yezu bajyaga I yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Urugo rutagatifu rw’I Nazareti rwarasengaga kandi rugasengera hamwe. Iyo bari kudushyingira batubwirako intwaro tuzarindisha urugo rwacu ari isengesho. Ese uyu munsi, twebwe mu rugo rwacu, isengesho turiha uwuhe mwanya? Ese dusengera hamwe twese mu rugo ryari?

Kuriya kujya buri gihe I Yeruzalemu, gushushanya kandi ko burya buri mukiristu agomba guhora mu rugendo ashakisha Imana. Umukiristu ari mu rugendo rugana Imana. Mutagatifu Agustini ni we wavuzengo “Umutima wanjye ntuzatuza bibaho ntaratura mu Mana”. Ubuzima bwacu bwa buri munsi bwagombye kuba ugushakashaka Imana.

Yezu afite imyaka 12, nk’uko bisanzwe bagiye I Yeruzalemu mu munsi mukuru wa Pasika. Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara I Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma baramushaka bamubuze basubira I yeruzalemu, hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati ‘Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na So twagushakanye umutima uhagaze’. Arabasubiza ati ‘Mwanshakiraga iki? Muyobeweko ngomba kuba mu nzu ya Data?’

Bavandimwe, iyi senariyo itwerekako Imana yigize umuntu koko, umuntu nkatwe. Bitwerekako Imana yavukiye mu muryango w’abantu koko!! Natwe mu ngo zacu hari igihe hajya habaho kutumvikana neza ku bintu bimwe na bimwe. Burya nta gikuba kiba gicitse. Mu byukuri ababyeyi ba Yezu bamushakiye aho atari. Umwana aba agomba kuba kwa Se. Yezu rero nawe yari munzu ya Se. Se ntabwo ari Yozefu, Se ni Imana. Hano Bikiramariya yari ataracengera neza ya magambo Malayika Gaburiyeri yamubwiye ko uwo azabyara ari « Mwene nyirijuru ».

Ibyo byose Bikiramariya abishyingura mu Mutima. Yabyumvise neza ubwo yari ari mu nsi y’igiti cy’umusaraba. N’ubundi iriya Senariyo yagenuraga ukuntu Yezu nyuma azajya i Yeruzalemu, akicwa, yamara guhambwa bakamubura, bakagira ishavu,  nyamara nyuma y’iminsi itatu akazuka, akabonekera abe, bakongera bakamubona

(around one in five) are aware that diabetes and what is cialis than half.

. Kuriya kuba mu nzu ya Se, n’ubundi namara kuzuka azicara iburyo bwa Se.

Bavandimwe, ibi byose bitwerekako urugo rw’i Nazareti rwagiye rukura mu kwemera. Burya natwe ingo zacu zakagombye kuba ishuri ry’ukwemera. Bya bindi byose duhura nabyo mu ngo zacu ntitujye tubirebesha amaso y’umubiri gusa, ahubwo tujye tunabirebesha amaso y’umutima maze bidufashe gukura mu kwemera.

Bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza urugo rutagatifu rw’i Nazareti, dusabire ingo zacu, dusabire abo twashakanye, dusabire urubyaro rwacu ngo tugere ikirenge mu cy’urugo rw’i Nazareti. Twibuke no gusabira kandi za ngo zifite ibibazo b’ingutu. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, aze kutubera umuti dukeneye koko mu ngo zacu.