Tuzirikane ku cyumweru cya 13 gisanzwe


AMASOMO:
1 R 19, 16b.19-21;
Ps 15;

Ga 5, 1.13-18; Lc 9, 51-62.

Iyo witegereje ukuntu abantu babaho mu buzima butandukanye bwa buri munsi, hari ubwo tuvuga tuti “Ibintu runaka akora ni ibye, runaka afite impano runaka”, cyangwa se tukavuga tuti “Ibintu runaka akora si bye, ni ugushakisha, si impano ye”. Burya rero buri muntu agira umuhamagaro we

history are the most important elements in the cialis online diagnostic assessment and to identify patient’s and.

. Mu muhamagaro habamo Uhamagara, Uhamagarwa (hari n’ubwo hagati yaba bombi habonekamo umuhuza), hanyuma hagatangwa n’ubutumwa. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradufasha kuzirika k’umuhamagaro wacu nk’abakiristu.
Mu masomo matagatifu ya kino cyumweru, turabonako ari Imana yihamagarira yo ubwayo, cyangwa ikaba yanadutumaho abandi. Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Abami, twumvise ukuntu Umuhanuzi Elisha yahamagawe n’Imana binyuze kuri Eliya. Naho mu Ivanjili twumvise ukuntu Yezu yahamagariye abantu kumukurikira.
Ese iyo nitegereje nsanga umuhamagaro wanjye ari awuhe? Ese aho sinaba njya nica amatwi iyo Imana impamagariye ubutumwa runaka, cyane cyane muri cya gihe inyura ku bandi ngo bantorere ubutumwa runaka?
1. Mbere na mbere Imana iduhamagarira “Ubwigenge”. Pawulo mutagatifu yabwiye abanyagalati ati “Kristu yaratubohoye kugirango tugire ubwigenge”. Hano ijambo “Ubwigenge” duhite turitandukanya na ya myumvire ya bamwe bibwirako ubwigenge ari ugukora ibyo wishakiye byose. Hano ubwigenge dusabwa kugira ni ubwigenge imbere y’ibintu, amazu, imitungo, amafaranga, imiryango, inshuti, ubwoko, mbese bya bindi byose bijya bitugira abacakara. Mu Ivanjili Yezu yabwiye umuntu wari ushatse kumukurikira ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe”. Ng’ubwo ubwigenge Yezu aduhamagarira
. Ubwo uriya muntu yashakaga gukurikira Yezu, Yezu yari ari mu nzira yigendera. Yezu afite ubwigenge imbere y’umuryango we, imbere y’akarere ke, imbere ya mazu, imbere y’imitungo, n’imbere y’ibindi byose bishobora kumubera imbogamizi mu kwerekana “Ingoma y’Imana”. Buriya ubwo Yezu yavugaga ariya magambo, yarari kuva mu Galileya, agace k’iwabo, arimwo azamuka agana I Yeruzalemu. Natwe nk’abakiristu, hano ku isi turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru. Yezu ashakako twigobotora bya bindi byose bishobora kutuboha muri urugendo rwacu turimwo. Yezu ashakako tubaho mu bwigenge.

– Umukiristu nyamukiristu yagombye kugira ubwigenge imbere y’imiryango ye, imbere y’inshuti ze, imbere y’ubwoko bwe, imbere y’abo mu karere ke, imbere yabo mu ishyaka rye. Akenshi usanga turi ba Elize, umwe wabwiye umuhanuzi Eliya ati “Nyemerera njye gusezera kuri Data na Mama, mbone ubugukurikira”
. Cyangwa se ugasanga tumeze nk’uriya muntu wo mu Ivanjili wabwiye Yezu ati “Mwigisha, nzagugukurikira ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo”
. Kimwe n’uyu muvandimwe ushyira gukurikira Yezu mu nzagihe, natwe akenshi ibintu by’Imana, bya kiliziya, usanga tubizi, tubyumva, ariko nyamara akenshi ugasanga tuvugango tuzakora iki n’iki ejo cyangwa ejo bundi. Mu bintu by’Imana twumva dufite igihe, twumva ntakitwirukansa. Uyu munsi, muri kano kanya, turasabwa gukurikira Yezu nta kindi tumubangikanyije.
– Usibye biriya navuze hejuru bikunze kutuboha, ndavuga ibintu, imiryango, hari n’igihe usanga natwe dufite impamvu zacu bwite. Hari igihe usanga n’umubiri wacu watugize abacakara. Nibyo Pawulo mutagatifu yabwiye Abanyagalati agira ati “Roho nabayobore, nibwo mutazakora ibyo umubiri urarikira”. Ese jyewe nta gihe umubiri ujya ungira umucakara? Ese nta gihe kamere ijya indusha imbaraga?

2. Imana iyo iduhamagaye, inaduha ubutumwa. Iyo tumaze guca za ngoyi z’ubucakara zose twabonye, Imana idutuma ku bandi.
– Mu isomo rya mbere, Uhoraho yabwiye Umuhanuzi Eliya ati “Uzasige amavuta Elisha mwene Shafati w’I Abeli-Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe”. Imana yifuza kudutuma ku bandi bataragerwaho n’urumuri rwayo, ku bandi batarayimenya. Ese tujya twiyumvishako dufite ubwo butumwa? Ese njya ntega amatwi ijwi ry’Imana rihora rimpamagarira gukora ikiza? Rihora rimpamagarira gutabara abandi babaye kundusha?
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa gutega amatwi y’umutima ijwi ry’Imana rihora riduhamagra. Nyamara akenshi ukunze gusanga twebwe twitegera amatwi andi majwi yo muri ino si. Ukunze gusanga twebwe duhitamo kwitegera amatwi bya bindi byatugize abacakara, ndavuga imiryango yacu, inshuti zacu, rimwe na rimwe zinatugusha mu cyaha. Ukunze gusanga akenshi twebwe twitegera amatwi gusa imitungo yacu, amasambu yacu, amashyaka yacu, ubwoko bwacu. Kwigobotora izo ngoyi, ku bwacu gusa ntitwabyishoboza. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga maze tubashe gucagagura ingoyi zose zituboshye, maze abe ari wenyine dutega amatwi, we ubana n’Imana Data mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA