Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya 3 Gisanzwe, A.


Amasomo: Iz 8, 23b-9, 3; Zab 27; 1 Ko 1, 10-13.17; Mt 4, 12-23.

Umuntu wese aho ava akagera agira umuntu yaba umuvandimwe we, yaba inshuti ye, yaba se umuntu w’umuhanga mu bintu runaka yishingikiriza, byaba ngombwa akamureberaho mu byo akora byose. Uwo muntu twamugereranya n’urumuri. Nyamara wa wundi twishingikiriza ngo atubere urumuri, ni umuntu nkatwe, hari aho agera nawe akagira intege nke, hari aho agera bimwe twamuvomagaho bigakama. None twebwe abakiristu ni nde twishingikiriza? Urumuri rwacu ni nde?

Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradusubiriza kino kibazo. Twebwe abakiristu nta wundi muntu n’umwe ugomba kutumurikira utari Yezu kristu. Uwatumurikira wese ariko nawe atabanje kumurikirwa na Yezu, umunsi umwe yazaduta mu rwobo byanga bikunze.

Kugira ngo Yezu atumurikire, tugomba kugira aho duhurira na we
. Abo mu gihe cye twumvise mu Ivanjili ya none, bahuriye na we mu Galileya. Galileya ni hehe ? Galileya ishushanya iki ?

Galileya kari agahugu kari mu majyarugugu ya Palestina , kakagira umurwa mukuru witwa Kafarinawumu. Abaturage baho ntabwo bari Abayahudi ba nyabo ahubwo rwari uruvangitirane rw’amoko menshi kubera urujya n’uruza rw’abantu bahahoraga kubera ubucuruzi, dore ko hari hafi y’icyambu cy’inyanja. Abayahudi rero bakaba barabanenaga ndetse bakabafata nk’abanyabyaha, bamwe bitaga abanyamahanga kuko batari Abayahudi kavukire. None Yezu niho yahisemo gutangirira ubutumwa bwe.

Yezu mu kuhatangirira ubutumwa bwe, hahiseko huzuzwa ubuhanuzi bwa Izayi bwagiraga buti « Gihugu cya Zabuloni, na we gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’abanyamahanga ! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje ; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho. »

Ubundi imiryango ya Zabuloni na Nefutali, imwe mu miryango cumi n’ibiri ya Isiraheli, ni imwe muyari yarakoronijwe n’Abanyashuru. Bari barabakandamije ariko umuhanuzi Izayi mu buhanuzi bwe  akabizeza umuntu uzababohora, maze akaba ari we ubabera urumuri. Uwo mucunguzi yagombaga kuzaturuka mu muryango wo kwa Dawudi, ndetse bamwe batangiye gukeka umwami Hazekiya
. Nyamara uwo mwami yaraje ariko nubundi ya miryango ikomeza gukandamizwa. Hari hakiri imyaka 700 ngo Yezu avuke. Uwo mukiza umuhanuzi Izayi yari yabonye yaje kuba rero Yezu. Hari igihe tujya dusaba Imana tukabona itinze kuduha, tugatangira kuyituka. Bariya bantu byabasabye imyaka 700 ngo basubizwe. Aho mu Galileya rero  niho Yezu yahisemo gutangirira ubutumwa bwe. Ndetse yahiseko anahatorera intumwa ze za mbere kugirango zimufashe urugamba rwo kubohora ya miryango cumi n’ibiri ya Israheli. Yabatoye ari abarobyi kugirango abahe ubutumwa bwo kujya kurohora rubanda mu nyajya y’umwijima, y’icyaha, y’akarengane.

Birashobokako nanjye, buri wese uyu munsi twaba duhangayitse. Yezu ni we wenyine ushobora kudukiza. Ba bandi bose twiringira nabo ni abantu, hari aho bagera bikabayobera. Yezu ni we watsinze wa mwanzi twese dutinya, ndavuga urupfu. Ariko kugirango adukize, tugomba kugira aho duhurira. Aho duhurira nta handi ni mu Galileya. Ese Galileya yanjye ni iyi he? Ese jyewe Yezu duhurira hehe? Ese buri munsi njya ngira akanya mparira Yezu?

Nk’uko Yezu yahuriye ku nkombe y’inyanja ya Galileya na Simoni, na Andereya na Yakobo na Yohani akabatora kandi akanabatuma, nanjye uyu munsi Yezu ari kuntuma. Ari kuntuma kubavandimwe. Ari kuntuma ku baturanyi. Pawulo mutagatifu, umwe Yezu yatoreye mu nzira y’I Damasi ajya gutoteza abakiristu, twamwumvise ari kwinginga abakiristu b’I Korinti ngo bere kwicamo ibice
. Nanjye muri kano kanya, Yezu ashaka ku ntuma kuri ba baturanyi batakijya indizi, ari kuntuma kuri rwa rugo rw’abaturanyi, ari kuntuma kuri ba bandi bakiri mu mwijima w’icyaha, w’inzangano, w’ingeso mbi zose

combination (11). In addition, patients with possible or buy cialis usa results in peer-reviewed literature, should be considered.

.

Bavandimwe, intumwa za mbere zahuriye na Yezu ku Nyanja ya Galileya. Uwo Yezu niwe tumaze guhura mu Ijambo rye. Mu kanya turaza guhura na we mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe imbaraga zo kumukomeraho, maze atubere urumuri mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ame.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA