AMASOMO: Is 62, 1-5; Ps 95; 1Co 12, 4-11; Jn 2, 1-11.
Abahanga mu gushyira urukundo mu byiciro (ariko si bimwe by’ubudehe!), bagaragazako urukundo rw’abafiyanse rutambutse urundi rukundo rwose. Burya urukundo abafiyanse baba bafitanye rugiye rukomeza uko rwakabaye ubuzima bwabo bwose, ino si dutuye yahinduka ijuru, maze akaba ariho abantu biturira iteka ryose. Abahanuzi mu kugerageza kudushushanyiriza urukundo Imana ifitiye umuryango wayo, urukundo Imana ifitiye bene muntu, kenshi na kenshi bakunze kwifashisha ikigereranyo cy’urwo rukundo rw’abafiyanse.
Umuhanuzi Izayi agira ati:“Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri…Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira”.
Imana ni urukundo iteka ryose. Nyuma y’uko Yeruzalemu yigometse, ikayoboka ibigirwamana by’amahanga, maze igahanishwa kujyanwa bunyago, igakoreshwa imirimo y’ubucakara, umurwa Yeruzalemu ugahindurwa amatongo, Imana yarongeye irayibuka, iyibwirako batazongera kuyita “Nyirantabwa”, n’igihugu ngo kitwe “itongo” ahubwo ko izitwa “Inkundwakazi”, n’igihugu kitwe “Umugeni”.
Bavandimwe, iriya Yeruzalemu yabwirwaga si imisozi yaho, si amazu yaho, ahubwo ni abari bahatuye. Uyu munsi iriya Yeruzalemu ishushanya jyewe, wowe, buri wese, ishushanya urugo rwanjye, rwawe, ishushanya igihugu cyacu. Birashobokako na njye naba narahunze Imana maze nkigendera mu gihugu cy’ubucaka bw’icyaha. Cyangwa birashobokako naba narigeze ngira ibibazo bikandenga, nkagera hahandi ntuka Imana, nkagera hahandi nsigara nibaza niba Imana ibaho. Nanjye uyu munsi Imana iri kumbwirako yanyibutse. Nere kongera kwiheba.
Mu gukomeza gushimangira urukundo Imana idufitiye, Yezu yabigaragaje mu ivanjili ubwo n’ubundi yarari mu bukwe I Kana maze divayi yamara kubashirana agakora igitangaza, agahindura amazi divayi.
Ni ibisanzwe, ubukwe buhuza abantu b’ingeri zose. Nyamara buriya bukwe bw’I Kana ntibusanzwe. Mwibaze namwe ubukwe burimo Bikiramariya, Yezu ndetse n’abigishwa be. Nta n’ukuntu hatari kubera igitangaza!!!! “Ese muri bwa bukwe bwacu tujya twibuka gutumiramo Yezu na Bikiramariya? Cyangwa twitumirira gusa bya bikomerezwa? Ba bandi baradutwerera? Ese n’iyo haje na wawundi w’umukene, wambaye ibyacitse, twibukako nawe ari umuntu, cyangwa tumuhindira kure?”
Aho I Kana “Divayi imaze gushira, ngo nyina wa Yezu aramubwira ati ‘Nta divayi bagifite.”
Ubundi mu bayahudi, divayi cyari ikimenyetso cy’ibyishimo, ariko n’ubu hano iwacu, divayi cyangwa agacupa ntibitanga ibyishimo bike. Kuriya gushira kwa divayi kunashushanya kuri jyewe bya bindi byose nkeneye. Iriya divayi yashize ishobora gushuhsanya ya mahoro nyotewe mu rugo rwanjye, ishobora gushushanya bya byishimo nta kigira mu rugo rwanjye, ishobora kuba bwa burwayi bwanjye bwambujije amahwemo. Ariko amahirwe tugira ni uko iteka Bikiramariya aba acungiye hafi . Mu byukuri kiriya gitangaza nta kindi tugikesha usibye ukwemera gukomeye kwa Bikiramariya. Ese iyo tugeze hahandi imbaraga zacu zirangirira tujya twibuka kwiyambaza uwo mubyeyi, cyangwa dufite izindi mbaraga twiyambaza? Izo mbaraga zishobora kuba abantu bakomeye. Zishobora kuba amafaranga, zishobora kuba ubutegetsi. Ese mu rugo rwacu iyo twagize crise tujya twibuka gutumira Yezu? Bikiramariya? Ese tujya twibuka gutabaza Imana mu isengesho?
“Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Yezu arababwira ati ‘Nimwuzuze amazi izo ntango’. Barazisendereza kugera ku rugara”.
Mu muco wa kiyahudi, umubare gatandatu washushanyaga ibintu bituzuye. Ibintu bidatagatifuje. Byongeye ariya mazi bayakoreshaga bisukura. Abayahudi bari barungikanyje amategeko nyine ya kiyahudi, kuburyo yari yarageze aho ababera umutwaro, ibyishimo byari byarayoyotse, aribyo byagenuwe na ririya shira rya divayi. Kuriya kuzuza amazi ziriya ntango ndetse zikagera n’aho zisendera, bishushanya Yezu wari uje kubabera igisubizo. Yezu yaje kuduha ubuzima bwuzuye kandi busendereye. Yezu ni we ushobora kuduha ibyishimo by’ukuri.
Kimwe mu bindi bishobora kutuzanira ibyishimo by’ukuri, ni ukumenya gukoresha neza ingabire twahawe. Mu ikoraniro ry’I Korinti hari ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku ngabire buri wese yari afite. Aho kugirango buzuzanye, ahubwo bararyanaga
• ≥ 3 risk factors for CAD – tadalafil for sale No comparison with locally injected vasodilators was investigated, as this mode of administration precluded relevant blinded comparison..
Bavandimwe, kuri kino cyumweru turasabwa kwigira ku bavandimwe bari bacyuje ubukwe I Kana maze bagatumira Yezu na Bikiramariya. Natwe nidutumire Yezu mu buzima bwacu, tumutumire mu ngo zacu. Ya divayi yadushiranye, bya byishimo tutakigira, bya bibazo byatubereye insobe, ni we wenyine ushobora kuduha igisubizo. Ni we wenyine ushobora kuduha imbaraga. We iyo aduhaye, aduha ibisendereye. Ni we wenyine ushobora kuduhaza. Uza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, amucyure mu mutima we, amutahane mu rugo rwe, maze arebengo ibyishimo bisendereye birahataha. Amen