ICYUMWERU CYA 1 CY’ADIVENTI, C.
AMASOMO: Jr 33, 14-16; Ps 24; 1Th 3, 12-4, 2; Lc 21, 25-28.34-36.
Muri Kiliziya, dutangiye igihe kidasanzwe cy’Adiventi. Nk’uko byumvikana, ijambo “Adiventi” ntabwo ari ijambo rifite inkomoko mu Kinyarwanda nk’andi magambo dusanzwe tumenyereye. Ni ijambo rifite inkomoko mu ndimi z’amahanga. Uwagenekereza mu rurimi rwacu, ijambo “Adiventi” rivuga “Ukuza” cyangwa “Amaza”.
Ku bakiristu, igihe cy’Adiventi, ni igihe kigera ku byumweru bine tumara dutegereje kandi tunitegura umukiza uzatuvukira kuri Noheri. Uyu mukiza ntabwo yahisemo kuza adutunguye, ahubwo mbere y’imyaka n’imyaniko yari yaravuzwe n’Abahanuzi. Ni byo umuhanuzi Yeremiya yahanuye muri aya magambo agira ati: “Igihe kiregereje-uwo ni Uhoraho ubivuze-maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Icyo gihe nyine mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu”.
Kiriya gihe Uhoraho yavugagako kegereje, hari hasigaye imyaka ikabakaba maganatanu. Kuri twebwe, si imyaka Maganatanu ahubwo ni ibyumweru bine gusa kugirango uwo mukiza azavukire mu mitima y’abazaba bamwiteguye neza. None “Nakora iki kugirango nitegure uwo mukiza? Nakora iki kugirango nanjye azavukire mu mutima wanjye? Mu rugo rwanjye?” Iriya Israheli , iriya Yuda, uriya muryango wa Dawudi, bishushanya jyewe, umutima wanjye. Bishushanya urugo rwanjye.
Ubwo mu ivanjili Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye yagize ati “Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo”. Yanakomeje ati “Mube maso kandi musenge igihe cyose”.
Igihe cy’Adiventi, ni umwanya wo kwisubiraho. Ese mwa ziriya ngeso Yezu amaze kutubuza, ntayo nanjye naba ntunze? Kwa kino gihe kwiba byafashe indi sura, ndetse abenshi ntibanakivuga kwiba. Icyari ukwiba cyahindutse “Ugutekinika”. Ese aho mu kazi sinjya ntekinika? Ese sinjya ntekinika abo tubana mu rugo? Ese aho sinjya ntekinika madamu wanjye? Ese aho jyewe sinjya ntekinika Bwana wanjye? Niba nshaka ko nanjye Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, ndasabwa nanjye guhinduka.
Yezu yakomeje atuburira agira ati “imitima ntigatwarwe n’isindwe”. Mu mvugo igezweho basigaye bavugango ni “Ugufata akantu”. Ese aho ku mugani sinjya mfata akantu nkarenza, maze bikamviramo guhemuka? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, ndasabwa guhinduka.
Mu kwitegura kandi uwo mukiza uzatuvukira, tugomba gukaza umurego mu isengesho. Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gusenga tutarambirwa. Yezu yabwiye abigishwa be ati “Mube maso kandi musenge igihe cyose”. Ese aho jyewe sinjya ngira intege nkeya mu isengesho? Ese aho isengesho ntiryaba rintera ubute? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, ndasabwa gukaza umurengo mu isengesho.
Igihe cy’Adiventi ni n’igihe cyo kwikuzamo umugenzo w’urukundo. Ni igihe cyo gukora ibikorwa by’urukundo. Ubwo Pawulo mutagatifu yabwiraga abakiristu b’ahitwa Tesalonike, ni twe yabwiraga. Yagize ati “Bavandimwe, namwe Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose”
these measures cannot substitute for the patient’s self-Penile erection and detumescence are haemodynamic cialis.
. Ese aho jyewe sinaba ndi nyamwigendaho? Ese ba bandi babaye, bamwe babana n’ubumuga baba bicaye ku miryango y’isoko bateze ibiganza, hari icyo njya mbamarira? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, ndasabwa kugira icyo ngenera abatishoboye muri iki gihe cya Adiventi.
Umukiza uzatuvukira kuri Noheri, niwe “Rumuri rw’amahanga”. Ibi byagenuwe niriya mvugo Yezu yakoresheje ubwo yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye. Yagize ati “Hazaba ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri”. Mu yandi magambo ibinyarumuri byose bizahungabana, kuko uzaba uje azaba ariwe “Rumuri nyarumuri”. Dore ko mwa kiriya gihe, bamwe bari baragize biriya binyarumuri imana zabo. Barabisengaga. Uguhungabana kwabyo binashushanya ishira rya ya si ya mbere n’iremwa ry’isi nshya. Muri Yezu byose byaremwe bundi bushya. Byongeye kandi azaba asumbije ububasha ibyaremwe byose.
Ese Yezu niwe Rumuri rwanjye? Cyangwa mfite ibindi bigirwamana nimitse bimurikira? Bya bindi byose twihambiraho muri ino si bizashira hasigare Yezu gusa n’ingoma ye.
Bavandimwe, kuri kino cyumweru cya mbere cy’Adiventi, twamenye umushyitsi uri bugufi uwo ariwe. Batubwiye uko tugomba kumwitegura
. Tugomba kubura umutwe tugahagarara, tukava muri bwa bucakara bw’icyaha
both central and peripheral activity. In placebo controlledfunctioning and 84% said they had never initiated a tadalafil for sale.
. Mu yandi magambo, tugomba guhinduka. Tugomba kureka gutekinika. Tugomba kureka guhemuzwa no gufata kamwe. Tugomba gukaza umurego mu isengesho. Tugomba kwita kubatishoboye, niba dushakako Yezu azavukira mu mitima yacu. Nyamara ibyo byose dusabwa, ntabwo twabyishoboza ku bwacu gusa, nituza guhabwa Yezu, tuze kumusaba aduhe imbaraga, maze naza azasange turi maso, maze azavukire mu mitima yacu. Amen