Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/7/2022, muri Paruwasi Nyamasheke habereye ibirori byo gushimira Imana, kwishimana n’abashyitsi bo mu gihugu cya Autriche bafitanye umubano na Paruwasi no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuli barangije muri Nyamasheke St. Augustin TVET School mu mwaka w’amashuli 2019-2020-2021 ndetse no guha ibikoresho abanyeshuri barangije amasomo uyu mwaka 2022.
Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe na Musenyeri Eduard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Mu nyigisho ye, Umushumba wa Diyosezi yasabye abari bitabiriye Igitambo cy’Ukarisitiya kuba abanyampuhwe no kugira umugenzo wo gufasha nk’uko incuti za Paruwasi zo muri Autriche zibikorera abakristu ba Paruwasi Nyamasheke.
Ahereye ku Ivanjili ya Lk 6,36-38, Musenyeri yerekanye ko Imana ari Nyir’impuhwe. Yavuze ko ijambo impuhwe rifite igisobanuro cyo kugira umutima wogutabara umuntu wese uri mu byago.
Yakomeje avuga ko mu Isezerano rya cyera, batwereka uko Imana yabonye kandi yumva akababaro n’imiborogo by’Abayisiraheli bakoreshwaga agahato maze igira impuhwe iza kubarokora. N’igihe bari bashonje mu butayu yarabarokoye ibaha umugati n’amazi uvubutse mu rutare. Yavuze ko Isezerano rishya ritwereka Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu watabaraga aho rukomeye: Igihe Lazaro yari yapfuye, Nyagasani yaratabaye kimwe n’abandi bantu beza bose. Ahageze yagize ikiniga araturika ararira maze baravuga bati:”Nimurebe ukuntu yamukundaga. (Jn 11,35-36). Impuhwe rero ni ukurira no kubababarana n’abababaye.
Iyo Yezu yigishaga, abantu benshi bamuhombokagaho ndetse bakamarana igihe kirekire.Rimwe bashonje arabareba abagirira impuhwe agira ati:” Sinshaka ko aba bantu baza kugwa mu nzira akora igitangaza arabagaburira bose hasaguka inkangara 12 kandi abari bariye bari abagabo ibihumbi bitanu utabariyemo abagore n’abana. Koko, Nyagasani yari umunyampuhwe, kuko aho yanyuraga hose yakiraga indushyi n’imbabare, ababembe n’abanyabyaha, abana n’ibindi byiciro by’abanyantege nke. Yezu yakiraga abanyabyaha, abanyabyaha ruharwa, nka wa mugore bafashe asambana wagombaga guterwa amabuye. Izo ni Impuhwe. Roho Mutagatifu yakoze ko babyandika ngo n’abazaza bazabimenye. Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kitwereka ko yagendaga agira neza aho yanyuraga hose. Uwabatijwe amera nka Yezu. Agenda agira neza kandi akabera abandi umugati, agakunda bose atarobanuye.
Musenyeri Eduard yibukije inkuru ya Papa Yohani Paulo wa II, ubwo yari i Roma yakira abakristu, harimo umugore umwe w’umukene wari waje aturutse mu majyepho y’ubutariyani arikumwe n’umwana we warurwaye “cancer”y’ijisho. Yifuje cyane ko mbere yuko umwana we apfa yajya kumuhesha umugisha kwa Papa abifashiijwemo na Musenyeri we wabategeye indege. Ibi byatumye bamwicazanya n’abakomeye. Igihe yasuhuzaga abari aho, yageze imbere y’uwo mwana warikumwe na nyina, aramuhobera cyane atitaye ku gisebe kinini cyari ku jisho, aramufata cyanee maze Papa ararira amarira ashoka ku matama, mu gihe abandi yabahaga ikiganza gusa.
Nyuma Papa yategetse ko bakora mu isanduka ye bakavuza uwo mwana ahashoboka hose. Izi ni Impuhwe. Ikikubwira umunyampuhwe ni ibikorwa, si amagambo. Si ibimenyetso by’inyuma ahubwo ni umutima. Ikikubwia umuntu w’umunyampuhwe ni uko imibanire ye n’abandi irushaho kwaguka, agakingurira buri wese.
Amateka atwereka ko Mutagatifu Philippine Néri amaze gupfa umubiri we utashangutse maze ubwo bimuraga umubiri we basanze umutima we ukiri mutaraga kandi waragutse. Umuntu ufite umutima wagutse iyo ahuye n’umunyamahanga, umukene, umukecuru, uwagize ibyago ibyaribyo byose, aratanga ntibishire…ibuka umukecuru w’ i Sareputa warusigaranye ducye ngo yipfire ariko yamara kutugaburira umuhanuzi ntiyongera kugira icyo akena. Utangana urukundo rw’Imana ntabura ibyo atanga. Inshuti zacu iwabo nagiyeyo si abakire ahubwo icyo bafite kandi baduha ni umutima wabo: Hano i Nyamasheke bubakira abakene aho kuba, amashuli, za kliziya, baha amatungo abatishoboye…amafranga bayakura he? Ni mu kigega cy’Imana. Ikiranga Kliziya ni urukundo. Ivanjili idusaba kuba abanyampuhwe. Itwereka ko ufashije umukene aba agurije Imana. Mutagatifu Yohani chrysostome ni we ugira ati: “Wowe mukire iyo ufashije umukene, uba umusubije ibyo wari waramwibye kubera ubwikunde”. Ibyisi yose bigenewe bose. Ntakuvuga ngo nabihinze bari he? Nize bari he? Narabivunikiye! Kuki se utavutse uri umusazi, kuki utakoze impanuka uvuye kurangura? Byose ubikesha Imana.
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yasoje inyigisho ye asaba buri wese gusigasira abacyene bo mu byiciro byose, kubavuganira no kubafasha. Yagize ati:” Umukene ni umwami, ni umunyacyubahiro. Twishimere ko abakristu bafasha abakene. Abakristu ni intumwa z”urukundo. Abashuti bacu bo muri Autriche si ba mucyerarugendo. Ni ibimenyetso by’ingoma y’Imana. Umwe muri bo witwa Maria ukiri umujeni yarantangaje kuza ino kandi ari urubyiruko. Yakagombye kwigira muri Amerika ariko yirirwa yiruka inyuma y’abakene.
Nyuma y’Igitambo cy’Ukarisitiya, abashyitsi n’abayobozi basuye St. Augustin TVET, aho basuye uruzitiro rw’ishuli n’icyumba kinini bakoreramo imenyerazabumenyi byose byubatswe mu gihe cya covid 19, ku nkunga y’inshuti zo muri Autriche arinabo batanga inkunga zose zifasha ikigo kurangiza neza ubutumwa bwo kurera.
Nyuma yo kuva ku ishuli bakomereje muri Centre Pastoral aho batangiye ibikoresho bizafasha abanyeshuli barangije uyu mwaka w’amashuli 2022.
Nshimiyiman Alexis, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, yifurije ikaze abashyitsi bose aboneraho no kwerekana abashyitsi bo muri Autriche bazanye na Padiri Niyibizi Jacques wigeze kuba Padiri Mukuru wa Nyamasheke akaba asigaye aba mu gihugu cya Autriche.
Bwana Uwitonze Antoine, umuyobozi wa Nyamasheke TVT, yashimiye abanyeshuli ko bitwaye neza bagatsinda bose, anashimira abarezi n’abaterankunga bo muri Autriche.
Ku ruhande rwa Lete, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Athanasie yashimye uruhare rwa Kiziya gatolika mu iterambere ry’Akarere no guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro. Yashimiye Umushumba wa Diyosezi na délégation yo muri Autriche kuzana ibikorwa by’amajyambere mu Karere, asaba abanyeshuli kwiteza imbere. Yishimiye ubufatanye kandi ashimangira ko bazakomeza kububungabunga.
Mu ijambo ry’uwaje ayoboye itsinda ry’inshuti zo muri Autriche, Madamu Carine yavuze ko ashimishijwe n’abanyeshuli barangije ndetse n’uko ushuli rigenda ritera imbere. Yavuze ko yifuza kubona ishuli rigenda rikura. Yijeje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo yifuriza ishuli bizagerweho. Yasabye ko bakomeza gusengana ukwemera nk’uko Traude akunda kubisaba, kugira ngo isengesho rifungure imitima y’abantu b’iBurayi kugira ngo batange imfashanyo nyinshi. Yasabye ababyeyi n’abanyeshuli kwishima. Yasoje asaba abanyeshuli kumenya ko ari ibuye rya fondation bahawe ryo kubaka ejo hazaza heza. Yabasabye guzakoresha ibyo bize mu kwiteza imbere ndetse no guhimbiraho n’ibindi.
Mu ijambo rye rishimira inshuti za Paruwasi, Musenyeri Eduard yavuze ko mbere ya byose i Nyamasheke habanje ubukristu, Kliziya no kwakira Imana. Ubukristu bwarakiriwe maze bubyara imbuto. Yashimye zimwe mumbuto z’ubukristu i Nyamasheke. Abanyeshuli barangije ni ukubashimira no kubashyikiriza impamyabushobozi. Arashimira iburere bahawe bwuzuye ubumuntu n’indangagaciro z’ubumuntu n’uzumwana warezwe neza. Yashimiye abasaserdoti kuko aribo barezi bakuru. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’ishuli cyane cyane inshuti zo muri Autriche zituma iri shuli ritanga uburere bwiza. Inshuti zo muri Autriche zimeze nkababashumba bari bakurikiye inyenyeri. Nabo baje batugana kd turabakunda. Yasabye abarangije amasomo gukomeza ibyo bahawe no kujya bagirira abandi ineza.
Mu gusoza uyu munsi, Umushumba wa Diyosezi yavuze ko Diyosezi yagize umugisha wo kubona iri shuli ry’imyuga n’abaterankunga baryo, akaba yifuza ko ryatera imbere rigakura kandi amashami arimo akaba menshi kugira ngo rikomeze kugirira akamaro igihugu.
Ibirori byasojwe n’ubusabane no gucinya akadiho!
Byegeranijwe na Padiri Moses Issa DUSENGE