ITEKA RISHYIRAHO “IGISA NA PARUWASI” YA GIHEKE

ITEKA RISHYIRAHO “IGISA NA PARUWASI” YA GIHEKE (QUASI-PARUWASI
YA GIHEKE)

Twebwe, Yohani Damaseni BIMENYIMANA,
Kubera ingabire y’Imana no kubera ububasha bwa Kiliziya yadutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu;
Tumaze gusuzuma neza ibigomba gukorwa muri iki gihe bijyanye n’iyogezabutumwa kandi turebye uko abakristu ba santarari ya Giheke bakora urugendo rurerure bajya ku cyicaro cya Paruwasi ya SHANGI;

Tumaze kugisha inama Abagize Inama Nkuru ya Paruwasi ya Shangi,Cyangugu, Mibirizi, Mwezi n’iya Paruwasi ya Nkanka;
Tumaze kugisha inama Abasaseridoti bagize Inama Ngishwanama ya Diyosezi, dushyizeho “Igisa na Paruwasi” ya GIHEKE ( Quasi-Paruwasi ya Giheke) kandi tubigaragaje mu ngingo zikurikira;
Umutwe wa mbere

Ingingo ya mbere: Hakurikijwe ingingo ya 516 mu gitabo cy’Amategeko ya Kiliziya ijyanye n’ishingwa rya Paruwasi nshya n’ “Igisa na Paruwasi” ( Quasi-Paruwasi) hashyizeho “Igisa na Paruwasi”( Quasi-Paruwasi) ya GIHEKE iragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro.

Ingingo ya kabiri: “Igisa na Paruwasi” ya Giheke igizwe n’imiryangoremezo yose ya Santarari ya Giheke, imiryangoremezo ya Bumazi ikurikira: C 6 Gitwa, C 11 Cyingoma, C 12 Gitaba, C 13 Kasemusharu, C 14 Nkongoro, C 15 Kamuhumuza, C 16 Kirabacuta na C 17 Uwakavumu, imiryangoremezo ibiri ya Gahurubuka yari muri Paruwasi ya Cyangugu, imiryangoremezo ya Nyarushishi ya mbere, Nyarushishi ya kabiri, Nyarushishi ya gatatu, Nyarushishi ya kane na Nyarushishi ya gatanu yari muri Santarali ya Runyanzovu ya Paruwasi Mibirizi, imiryangoremerezo H 10 na H 11 yo muri Santarali ya Matare muri Paruwasi ya Mwezi, imiryangoremezo B 31,B 32,B 33,B 34

na B 35 yo muri Santarali ya Gashashi muri Paruwasi ya Mwezi, imiryangoremezo Kavuya, Kabyumba, Kabariko, Kabashumba na Kabujyogoro yo muri Santarali ya Ntura ya Paruwasi Nkanka.

Ingingo ya gatatu: Imiryangoremezo ivuye kuri Paruwasi ya Cyangugu, ya Mibirizi, Mwezi na Nkanka izafatanya n’iyarigize santarali ya Giheke, yose ibe santarali imwe ya Giheke
.
Imiryangoremezo ivuye kuri Santarali ya Bumazi ikaba igiye kuri Quasi-Paruwasi ya GIHEKE igize Santarali nshya ya Bumazi.Icyicaro cyayo kiri kuri shapeli ya Bumazi.

Imiryangoremezo C7 Kigarama, C9 Karambi, C10 Bitaba yari muri santarali Bumazi ishyizwe muri Santarali ya Bushenge muri Paruwasi ya Shangi.

Amasantarali y’ “Igisa na Paruwasi ya Giheke” ni santarali nshya ya Bumazi na santarali nshya ya Giheke

.
Ingingo ya kane: Padiri Mukuru w’Igisa na Paruwasi ya Giheke ni umupadiri wo mu muryango w’Ababarinabiti

how wouldThe patient should be asked specifically about perceptions of tadalafil for sale.

. Muri iki gihe ni Padiri GAFARANGA Epaphrodite. Igihe icumbi ry’abapadiri rizaba ritaraboneka azaba atuye mu rugo rw’Ababarinabiti i Cyangugu.

Umutwe wa kane: Ibigo by’amashuri ya Giheke na Bumazi bigiye mu “ Gisa na Paruwasi” ya Giheke.
Bikorewe i Cyangugu ku wa 01 Mutarama 2016, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana.
Bitangajwe ku wa 03 Mutarama 2016, ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu