Inyigisho yo ku Cyumweru cya gatandatu cya Pasika

Amasomo:

  1. Intumwa 8, 5-8. 14-17.
  2. 1 Petero 3, 15-18.
  3. Yohani 14, 15-21.

Bakristu Bavandimwe,
Amasomo y’iki cyumweru cya gatandatu cya Pasika aratwereka Isezerano Yezu Kristu yagiriye abigishwa be ryo kuzaboherereza UMUVUGIZI ari we ROHO MUTAGATIFU nk’uko tubibona mu Ivanjili.
Petero na Yohani Intumwa bumvise uwo mwanya wa Roho Mutagatifu: ni ko gutabara abari baherutse kubatizwa i Samariya ngo bagire Roho ubarengera (Isomo rya mbere).
Natwe tugiye kurangiza iminsi ya Pasika: dusigaje kuzuza ihinduka ryacu twakira Roho w’ukuri. Ni we utwemeza kuba intwari, no guha igisubizo umuntu wese utubaza impamvu amizero yacu (Isomo rya kabiri).

Ayo mizero yo kubana na Yezu wuje ikuzo adusaba kubaha amategeko ye: ni ho tuzakunda ku mugaragaro (Ivanjili). Kumva Pasika cyangwa kuyihabwa ntibihagije: ahubwo dukora Pasika twumvira Yezu kuko tumukunze.

Bakristu bavandimwe, nyuma yo kubona mu ncamake icyo amasomo y’iki cyumweru aturarikira kumva, nimucyo dusesengure kurushaho Ivanjili tumaze gusoma ndetse n’amasomo yayibanjirije.

Kimwe no ku cyumweru gishize, dukomeje twumva mu Ivanjili amwe mu magambo Yezu Kristu yabwiye Intumwa ze ku wa kane Mutagatifu nyuma y’isangira rye rya nyuma. Ni Yezu usezera ku ntumwa ze kuko yari araye ari budupfire. Yezu arabakomeza, ababwira ko atabasize, ahubwo abereka ubundi buryo bushya agiye kubanamo na bo.
Arababwira ko hagiye kuza undi Muvugizi, akaboneraho kubwira Intumwa imyifatire n’imyitwarire zitegetswe kubahiriza kugira ngo zizashobore kumwakira, akazibwira kandi akamaro k’uwo Muvugizi.
Iyi vanjili irunganirwa n’ibisobanuro twumvise mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ndetse no mu Ibaruwa ya Petero Intumwa; maze biduteze intambwe yo kumva ROHO MUTAGATIFU Uwo ari We, ari nako bitwerekeza mu myiteguro y’umunsi mukuru wa Roho Mutagatifu ari wo wa PENTEKOSTI.

Yezu arabasezeranya kuzasaba Se akaboherereza undi Muvugizi (Umuvugizi tumwumve nk’umwunganizi – avocat -, umusobanuzi, umufasha.
Yezu aravuga ko ari undi, bigaragaza ko na Yezu ubwe yari umuvugizi; none hakaba hagiye kuza umuvugizi wa kabiri. Kandi ko uyu muvugizi wa kabiri azazana akarusho mu kubasobanurira no kubamenyesha Yezu Uwo ari We. Uwo Muvugizi azatuma abigishwa barushaho kumenya Yezu, barusheho kumusobanukirwa; bityo barusheho kunga ubumwe na We ndetse no kunga ubumwe hagati yabo.

Mu gukomeza umurimo Yezu yatangiye mu isi wo kubaka Ingoma y’Imana, Umuvugizi azaza ari urumuri n’imbaraga Imana izaba yoherereje abantu mu kubashyigikira. Ni ikintu gikomeye rero.
Ni yo mpamvu Yezu atsindagira ako gaciro gakomeye k’Umuvugizi, kandi akamenyesha Intumwa ibyo zisabwa kugira ngo zizabashe kumwakira.

Ndagira ngo dutinde gato kuri ibyo byangombwa (conditions sine qua none) biduhesha kwakira Umuvugizi Roho Mutagatifu:

1°. Icya mbere gisabwa ni Ukumenya Yezu Kristu.
Ibi byashimangiwe mu isomo rya mbere, aho batweretse Filipo wamanutse mu mugi wa Samariya akigisha abahatuye ibyerekeye Yezu Kristu

these measures cannot substitute for the patient’s self-the ED patients. These primary care physician who cialis online.

. Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, bigatuma babona ibitangaza byaherekezaga inyigisho; maze roho mbi zigasohoka mu bari bahanzweho ndetse n’abandi barwayi bagakira.
Rwose yari INKURU NZIZA igeze ku batuye mu mugi wa Samariya: nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.
Ariko kandi yari n’ INKURU NZIZA ku NTUMWA, kuko ibyo bitangaza byakorewe abo muri uwo mugi wa Samariya byakomeje Intumwa. Gukiza abantu mu izina rya Yezu Kristu byabereye Intumwa ikimenyetso simusiga cy’uko Yezu Kristu ari muzima, ko akiri kumwe na bo

70mg/kg of Sildenafil citrate revealed mild to moderate distortion of cyto-architecture of the renal cortical structures with mild degenerative and atrophic changes.CVA (less than 6 weeks) cialis without doctor’s prescriptiion.

. Yego yari yarabiyeretse aho amariye kuzuka, ariko byari na ngombwa cyane ko babona ububasha bwe, ndetse bakabona ko yabasangije ubwo bubasha bwo gukiza abarwayi no kwirukana roho mbi.

2°. Icya kabiri Intumwa zisabwa kugira ngo zizashobore kwakira Umuvugizi Roho Mutagatifu ni ugukunda Yezu no kubaha amategeko ye. Gukunda Yezu no kubaha amategeko ye ni ibintu bibiri bidatandukanywa, kimwe cyuzuza ikindi: “Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka”.

Ni nk’aho Yezu ababwira ko azabasabira Se kuboherereza Umuvugizi ari uko gusa bamukunze, ko kandi kumukunda bigaragazwa nuko bazaba bakurikije amategeko ye.
Aya magambo ya Yezu nanone arashimangirwa n’ibyo twabonye mu masomo yabanjirije Ivanjili. Petero na Yohani bagiye gusabira abanyasamariya ngo bahabwe Roho Mutagatifu ari uko bumvise ko abo banyasamariya bamaze kumva Ijambo ry’Imana (Isomo rya mbere).

3°. Icya gatatu Yezu Kristu asaba abifuza kwakira Umuvugizi Roho Mutagatifu ni ukutaba ab’isi.
Yezu aravuga ko isi idashobora kwakira Roho Nyir’ukuri kuko itamubona kandi ntimumenye. Isi irwanya Roho w’Imana, niyo mpamvu inyigisho zidusaba kenshi kwitandukanya n’iby’isi. Ni nayo mpamvu, nk’uko Petero yasoje abivuga, Yezu yagombye kwemera gupfa ku bw’umubiri kugira ngo asubizwe ubuzima ku bwa Roho. Dusoma kandi henshi mu nyigisho za Pawulo Mutagatifu uburyo isi irwanya Roho w’Imana (wasoma nibura Galati 5, 1-25.).

4°. Icya kane Yezu Kristu asaba abifuza kwakira Umuvugizi Roho Mutagatifu ni Ugusenga. Imana Data iduha Roho Mutagatifu tumusabiwe mu isengesho n’abandi.
Mu Ivanjili twabonye ko ari Yezu Kristu uzasaba Se guha Intumwa ze Umuvugizi Roho Mutagatifu. Mu Isomo rya mbere, ni Petero na Yohani baramburira ibiganza ku ba nyasamariya maze bagahabwa Roho Mutagatifu. Ni ukuvuga rero ko Roho Mutagatifu agera ku bantu ari uko habayeho ubusabe: ubwo busabe ni isengesho rituwe n’uwamaze gusenderezwa ingabire za Roho Mutagatifu. Ni byo bikorwa mu itangwa ry’amasakramentu by’umwihariko mu Isakramentu ry’Ugukomezwa. Ni nabyo bikorwa mu muhango wa karisimatiki w’isenderezwa.

Isengesho ry’umukristu rigirira akamaro abandi bakristu, rikanakagirira kiliziya yose. Isengesho twerekeza ku Mana rigaragaza icyubahiro dufitiye Imana. Twibuke ko mu Isomo rya kabiri, Petero yashishikarije abemera Kristu kubaha Kristu mu mitima yabo kuko ari We Nyagasani. Maze abasaba kumusengera mu mutima utaryarya.

DUSENGANE IMANA UMUTIMA UTARYARYA:

Dusabe Nyagasani ngo Roho we atwigishe gukunda no gukurikiza ibyo Yezu yatwigishije, ibyo yakoze n’ibyo yadutegetse gukora.

Dusabe Imana ngo iduhe Roho wayo w’urukundo, atwumvishe ko intangiriro y’urukundo ari ukumvira amategeko y’Imana, iherezo ry’urukundo rikaba kuyuzuza.

Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Padiri Ignace KABERA