Inyigisho ku Cyumweru cya 25 gisanzwe, umwaka “A, tariki ya 20/09/2020
Ingingoremezo: “Ubutabera bw’Imana ni igihembo gikwiye”.Isomo rya 1: Izayi 55,6-9. Zaburi ya 144, 2-3,8-9,17-18. Isomo rya 2: Filipi 1,20a-2427a. Ivanjili Matayo 20,1-16a.
Bavandimwe, amasomo y’iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku ngingo igira iti “Ubutabera bw’Imana ni igihembo gikwiye”. Imikorere y’Imana buri gihe iradutungura, ubutabera bw’Imana butandukanye cyane n’ubw’abantu. Ubusanzwe ubutabera ni uguha umuntu icyo mwasezeranye, icyo umugomba nawe akaguha icyo akugomba. Imana yo mu butabera bwayo igira ikindi cyisumbuyeho: iha umuntu igikwiye, icyo akeneye, ikimufitiye akamaro, ikamuha ibyishimo, “comme Dieu, la justice c’est rendre les autres heureux ”.
Umunsi umwe abagore babiri b’abakristu bahuriye mu Ngoro baje kubaza Imana impamvu ibagendaho ikabarenganya bagahora mu maganya! Umugore wa mbere ati: Mana kuki nafashe imiti yo kuringaniza urubyaro ariko ugakomeza wowe kuntenguha undundaho abana benshi badakenewe wajya no kumpa ukampa abakobwa gusa ntunanshyiriremo agahungu ubwose ababana nzabagenza nte cyangwa ngiye kuramo inda zitateganyijwe nibwo bizagushimisha? Mana wandenganuye ukandeka sinongera kubyara? Nuko uwundi mugore nawe arasenga agira ati: Mana kuki wangezeho, ukampa ibisebo gusa, ukanyima urubyaro habe n’akana na kamwe wampaye kandi ari wowe ubatanga, Mana wandenganuye ukampa nanjye umwana nkamera nk’abandi? Nuko mbere yo gusubira mu ngo zabo Imana ihera kuwa nyuma iti “Humura nzi ibyo nkora, niwo ngirira, ndakurebera, nzaguha igikwiye”. Imana igeze ku mugore wa mbere ufite abana Imana iti wa mugore we “Witonde, wigengesere, uramenye ntuzibuze igihembo nakugeneye”
informed of all of the available and acceptable treatmentspironolactone) cialis.
Uyu mugani uratwigisha ibintu byinshi ariko reka tubihinire mu bintu 5: 1° Umuzabibi ni umuryango w’Imana, aho abantu basezeranira n’Imana, ni ahantu h’ibyishimo, umuzabibu ni Ingoma y’Ijuru ni nk’ahantu h’ubwiza bw’Imana, aho Imana yifuza ko twakwinjira iti “namwe nimujye mu muzabibu wanjye”
possess broad knowledge about human sexuality. In thepatient acceptance and utilization of a specific therapy tadalafil.
Umusare yigeze gusezerana n’umugenzi w’umucuruzi ko aza kumwambutsa mu gitondo akamugeza ku isoko ryari hakurya y’amazi kandi ko aza kumwambukiriza ubuntu nta horo amuciye. Nuko bakimara gusezerana, mu ijoro abantu bamwe baraza babwira wa mucuruzi bati menya ubwenge! uriya muntu ubwo ntahoro agusabye kandi ariwe ufite ubwato wenyine muri aka karere araza kugutanga agusahure iriya mari yawe iri hakurya nawe urumva ko ataviramo aho, gira vuba umwibe ubwato ubanze uzanemo imari ataza kugutanga! Wa mugenzi ahita abyuka mu gicuku ajya ku bwato asanga bufungishije iminyuru n’ingufuri ashaka kuzica biramunanira ashyiramo imfunguzo yacurishije biranga nuko ubwato bukomeje kumunanira kubufungura ageze mu museke yibwira ko wa musare agiye kuza nabwo ntiyahita aza, nuko afata inkoni ngo naza arayimukubita kuko yamucyerereje; nuko wa musare agera ku bwato saa moya za mugitondo: umugenzi ashatse kubangura inkoni ngo amukubite ngo yamukerereje ngo yamwiciye gahunda, umusarare ati reba ku rupapuro rw’amasezerano: twasezeranye ko “nzakwambutsa mu gitondo nkugeze ku isoko uhahiraho kandi ku buntu”, ongera urebe ku masezererano! Wa mugenzi abonye atsinzwe, akurikije n’uko abandi bamushutse, nuko yihuse agakora ibidakwiye byo kwivumbura no gushaka kwigenga asaba umusare imbabazi z’ibyo bibi byose yakoze nuko umusare aramubabarira maze arambwambutsa agera ku isoko arahaha! Mukristu, reba ku masezerano yawe n’Imana, mwumvikanye iki n’Imana, ubatizwa? Kuki se ushaka kuyica inyuma ngo yagutindiye? Kuki Imana igusezeranya ku kwambutsa ku buntu bwayo wowe ugashidikanya ukagira ngo iragusaba ihoro nk’abantu b’isi bo buri kintu cyose bishyuza? Hari igihe gikwiye Imana izatwambutsa itugeze mu ijuru ku buntu bwayo, witonde, wirinde kwivumbura no kwijujuta no gushukwa n’ibyisi. Umuhanga ati Dieu n’est jamais à retard c’est l’homme qui est impatient, Imana nticyerererwa ahubwo umuntu abura kwihangana agatangira akijujuta, akivumbura akarakara. Buri gihe ni ukureba ku isezeno no gutegereza kuko Imana idatinda (2P3,9). Mukristu wumva Imana yarakurengajije, ngo yaguhekesheje imisaraba iremereye, “witonde”, wigengesere uramenye ntuzibuze igihembo gikwiye ingororano y’ijuru. Mukristu uri mu kaga, agahinda, kubura urubyaro, uburwayi bwaburiwe umuti, ibibazo byaburiwe ibisubizo, “humura”, ntuzadohoke Imana irakurebera, izaguha igikwiye. Twese dukore neza Imana nticyerererwa kandi ntisiba kutugirira neza, igihembo gikwiye, ya denari imwe Imana idusezeranya ni ubwami bw’Ijuru, ijuru turikorere, tuzarijyamo. Twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishima iteka. Mugire icyumweru cyiza!
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.