Ni igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwase cathédrale ya Cyangugu, giturwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu warugaragiwe n’abapadiri b’iyi Diyosezi ndetse n’abakristu benshi bari baje gushyigikira no kwereka urukundo abapadiri babo ubwo basubiraga mu masezerano ya gisaseridoti.
Iki gitambo cya misa cyabereyemo umuhango wo guha umugisha amavuta y’abigishwa, amavuta asigwa abarwayi ndetse no gukora Krisima ntagatifu kugira ngo ajye yifashishwa mugutagatifuza imbaga y’Imana.
Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yasabye abakristu b’iyi Diyosezi kurushaho gusabira abasaseridoti babo cyane cyane abageze muzabukuru. Yagarutse kubumwe bwa gisaseridoti avuga ko inteko y’abasaseridoti bibumbiye hamwe bakikijwe n’umuryango w’abo bagomba guhereza n’indatana. Isano iri hagati y’abasaseridoti ni isano ishingiye kw’isakramentu; iyi sano isumba izindi kuko ari isano yashinzwe na kristu ikaba injishi y’urukundo, urukundo rwa Kristu witanga kubera abantu agaha abaseseridoti iyo ngororano y’ubumwe n’urukundo. Musenyeri yakomeje asaba Imana ndetse n’abakristu imbabazi mw’izina ry’abasaseridoti bose kuho batitwaye neza, yagize ati “Uyu ni umwanya wo gusaba Imana imbabazi aho twateshutse, aho twatsikiye. Turasaba abakristu imbabazi ahantu hose mwabonye tutarabereye imbuto nziza kuburyo ubu cyangwa buriya, buto cyangwa bunini, byaberetse ko mufite inshingano yo kuduheka mu isengesho ritaretsa kugira ngo dukomeze kuba indahemuka no kuba imbere yanyu urugero rwiza rwo gukurikira Yezu Kristu”.
Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu bari bitabiriye ku bwinshi iyi misa bishimiyeko bongeye kwizihiza iminsi mikuru ya kiliziya neza nyuma y’igihe kirekire icyorezo cya Covid-19 cyarabaye imbogamizi ku guteranira hamwe.
Byegeranijye na Fabrice KAZUBA