ICYUMWERU CYA 34 GISANZWE (A) UMUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI


AMASOMO:
Ez 34, 11-12. 15-17;
Ps 22;
1Cor 15, 22-26. 28;
Mt 25, 31-46

Uyu munsi turi ku cyumweru cya 34, ari cyo gisoza umwaka wa Liturijiya (A). Ni kuri iki cyumweru Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE.

N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami bibarirwa ku mitwe y’intoki, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni ukumenya aho ubwami bwa Yezu butandukaniye n’ubw’abandi bami b’iyi si ari abo tuzi bakiriho cyangwa twumvise babayeho. Ni byinshi abami bo ku iyi si bamenyekaniraho: Nko kugira ububasha bukomeye ari ku bintu n’abantu, icyubahiro n’ubudahangarwa bavukana, kubahwa no gutinywa na bose, kugaragirwa no kurindwa bikomeye… Ese ibi Yezu nawe yaba yarabigize? Ku buhe buryo?

Ni byo koko Yezu Kristu ni umwami. Ubwo Pilato yamubazaga niba koko ari Umwami, Yezu yamusubije atazuyaje ati : ‘‘Urabyivugiye, ndi Umwami’’. Ariko Yezu yari amaze gusobanura iby’ubwami bwe kuko yaramaze kwivugira ati : “Ingoma yanjye si iyo kuri iy’isi; iyo ingoma yanjye ikiza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugirango ntagabizwa abayahudi”(Jn 18, 36-37)
. Gusa ariko ushishoje neza usanga ko ubwami bwa Yezu butandukanye cyane n’ubw’abandi bami b’iy’isi. Mu gihe abami b’iyi si bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, Yezu we yahisemo kubaho mu bwicishe bugufi, yitanga kugera no gupfa apfiriye abo akunda. Intebe ye ya cyami nta yindi ni igiti cy’umusaraba, ikamba rye ni ikizingo cy’amahwa. Yezu ni wa mushumba wita ku ntama ze. Ni we umuhanuzi Ezekiyeli yagenuraga agira ati : “Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye niko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanyirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima”. Ngubwo ubwami bwa Yezu : gukora ugushaka kw’Imana aharanira icyakiza isi yose yita cyane cyane kubaciye bugufi : abakene, abarwayi, abanyabyaha…, za ntama zose zazimijwe n’abakuru b’idini ya kiyahudi.

Henshi mu mavanjili Yezu akunda kwigereranya n’umushumba (mwiza) w’intama

ED can result from endocrinological factors (abnormalIn addition, the pharmacokinetics of the active N-desmethyl metabolite were affected by severe renal dysfunction, resulting in a significant increases in AUC and Cmax of about 79% and 200% respectively. buy cialis.

. Buriya muri Palestina, mu gihe cya Yezu na mbere yaho, uwari kujya gushaka abakire bafite amamodoka, amazu y’amagorofa, yari kurinda yipfira ntabo abonye. Umukire yabaga ari wa musaza wibera hagati y’amatungo ye amanywa n’ijoro. Kandi ngirango natwe mu Rwanda rwo hambere, tutaratangira kororera mu biraro, umukire yari wa muntu wabaga afite umukumbi w’amatungo yirirwa aragiye, cyangwa ayaragiriwe. Iyo Yezu yigereranya rero n’umushumba mwiza, aba azirikana ukuntu umushumba mwiza anezezwa no kwita ku matungo ye. Umushumba ntiyireba uko asa, umushumba ntarimba, aharanira gusa ko amatungo ameze neza, aka wa mugani ngo “Ushaka inka aryama nkazo”. Nyamara Yezu we anatambutse kure abashumba basanzwe, kuko we yemeye no gupfa apfira intama ze.

Ubwo Umuhanuzi Ezekiyeli yahumurizaga abantu be, ibintu byari byarageze iwa Ndabaga, abami basimburana, ariko amahoro akanga akabura, kugeza ubwo abaturage bajyanywe bunyago I Babiloni. Ni bwo Imana yifatiye icyemezo iti noneho ngiye kwita ku ntama zanjye jyewe ubwanjye. Bakiristu bavandimwe, ese twebwe nta bibazo bidushikamiye, byatubujije epfo na ruguru ku buryo ahasigaye twabyegurira Imana yonyine? Ese nta bantu bajya batwizeza ibitangaza nyamara amaso akaba yaraheze mu kirere ku buryo uyu ari wo mwanya wo kubyegurira Imana yonyine? Ese aho nta burwayi naba mfite bukaba bwarabaye akayobera ku buryo ahasigaye nabwegurira Yezu, we wivugiyeko agiye komora intama zakomeretse?

Aho ubwami bwa Yezu bwongera gutandukanira n’ubwami bw’iyi si, ni uko nta wundi mwami tuzi waba warakoze nka we ngo atsinde atagombye gukoresha intwaro. Abami b’iyi si, kugirango ingoma zabo zirambe cyangwa babashe gukiza ababo babanza kwikiza abo bita abanzi. Intego y’abami b’iyi ni uko ushaka amahoro ategura intambara. Nyamara Yezu we yatsinze icyaha, atsinda urupfu, arazuka ariwe ubwe witanze nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije

Preclinical data revealed no special risk for human. buy cialis usa (prostaglandin E1) is associated with broad efficacy and.

. Kuri Yezu, ushaka amahoro ntategura intambara, ahubwo ushaka amahoro niwe uyatanga; byaba ngombwa akabipfira. Bakristu bavandimwe, aha buri wese yakwibaza niba ajya abasha gutsindisha inabi ineza: ese iyo umuntu amvuze gusa, simpita mpangana na we? Ese njya ntera amahoro mu bo tubana? Mu bo tuva inda imwe? mu baturanyi? mu bo dukorana ku kazi? Aho si jye gashozantambara ahantu hose ngeze?

Yezu na none ni umwami uca imanza nk’uko Matayo, umwanditsi w’Ivanjili, yabitwibwiriye. Ni koko Yezu nk’umwami si wa wundi uca imanza zibera, si wa wundi ugera ahantu bagakangarana, si wa wundi bakomera amashyi. Ahubwo ni wa wundi wicisha bugufi kugera aho yishushanya n’abakene badafite icyo kurya, barya batagira icumbi, barya bambaye ubusa, abarwayi, imbohe, mbese ba bandi batagira epfo na ruguru. Ni yo mpamvu ku munsi w’urubanza, nk’uko Yezu abyivugira, igipimo cyangwa umunzani bazadushyiraho, nta kindi usibye Itegeko ry’urukundo. Uko nzaba narakiriye abo baciye bugufi, abo ngabo nyine basa na Yezu, basa n’Imana, ni byo bizampa kubana n’Imana. Dore ko tujya tunabyivugira ko “Uhaye umukene aba agurije Imana…!”

Bakristu bavandimwe, uriya musaraba Yezu abambyeho, ibiganza bye birimo imisumari. Nta kintu ashobora gufata mu biganza bye. Kugira ngo yongere kwibuka abakene, gusura abarwayi, imfungwa, kwambika abambaye ubusa, agomba kwifashisha ibiganza byanjye. Ese iyo ntambutse ku isoko, ku nzira, bajya bantu baba basaba baracitse amaboko, amaguru, ese njya mbabonamo Imana? Ese njya ngira icyo mbamarira? Cyangwa ahubwo iyo bansabye ndabatuka? Ese muri kwa kwezi kw’impuhwe, iyo badusabye kugira icyo mfasha abakene mbikora nishimye? Cyangwa mbikora ndi kwikiza, ngo dore aho bahereye?

Bakristu bavandimwe, guhimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE, nibidufashe kwishushanya nawe, cyane ko na twe muri batisimu twagizwe abami
. Niba rero dushaka kuzatunga ingoma y’ijuru ho umurage, ubwami bwacu aho kudutera kwikuza, nibudufashe kwicisha bugufi, kugera kandi aho twisanisha na bariya baciye bugufi, mbese kugera aho twisanisha n’Imana. Ibyo bidusaba kwikuzamo umugenzo mwiza w’urukundo rwa kivandimwe. Nyamara nk’uko twese tubizi, kenshi na kenshi dushimishwa nuko abandi baduha cyangwa baduhakwaho, mugihe bo iyo badusabye kugira icyo twigomwa bitubera umutwaro. Urukundo nyarukundo ni kwa Yezu honyine turusanga.Yezu ni we wageze n’aho atanga umubiri we, n’amaraso ye ngo biribwe. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe kugira urukundo nyarukundo, tumusabe aduhe kugira umutima umeze nk’uwe; wa mutima utuza kandi woroshya bityo bidufashe guhindura isi yacu ibe ikimenyetso ko Imana iganje muri twe, ko Yezu watsinze urupfu ari we mwami usumba abandi bose ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA