Icyo twasigarana ku Isengesho ridasanzwe rya Papa Fransisko ryo kuri uyu wa 27.03.2020

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 guhera saa moya z’umugoroba ku masaha ya hano iwacu (19:00), i Roma, ku Rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero, nk’uko yari yabiturarikiye, Papa Fransisko yayoboye isengesho ridasanzwe ryo gusabira isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ni isengesho ryabimburiwe no kuzirikana Ijambo ry’Imana ryo mu Ivanjili uko yanditswe na Mariko (Mk 4, 35-41). Nyuma y’inyigisho yatanze ahereye kuri uyu murongo w’Ijambo ry’Imana, Papa yafashe akanya ko kurangamira Umusaraba uzwi nk’umusaraba wa Yezu ukora ibitangaza uba muri Kiliziya ya San Marcelo. Hakurikiyeho umwanya wo gushengerera Isakaramentu ritagatifu, Papa Fransisko aritangisha umugisha udasanzwe ugenewe gusabira Roma nk’icyicaro cya Kiliziya ndetse n’isi yose (bénédiction Urbi et Orbi).

Dore ku buryo burambuye inyigisho Papa yageneye Abakristu bamukurikiye ku isi yose binyuze kuri za Radio, Televiziyo, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’itumanaho.

“Umugoroba ukubye” (Mk 4, 35). Ayo magambo ni yo atangira Ivanjili tumaze gutega amatwi. Hashize ibyumweru, wagira ngo ijoro ryaraguye. Umwijima ukaze ubundikiye aho dutuye, imihanda tunyuramo n’imijyi hirya no hino ; umwijima wuzuye ubuzima bwacu, byose wabihinduye umutuzo uhangayikishije n’icyuho giteye inkeke, gihutaza byose : umuntu arabyumva mu mpumeko, mu byo dukora no ku ndoro yacu. Turumva dufite ubwoba, nk’abagiye gushira. Kimwe n’abigishwa twumvise mu Ivanjili, natwe twugarijwe n’umuhengeri tutari twiteze kandi ukaze. Turabona ko twese turi mu bwato bumwe, nk’abantu badafite icyo bashoboye, babuze icyerekezo, ariko nanone nk’abantu b’ingirakamaro, bose bahamagariwe kugashya, bose bakeneye guterana umwete. Muri ubwo bwato, twese turisangamo. Kimwe n’abigishwa ba Yezu bavugira icyarimwe mu ijwi ryuje ubwoba bati : « Tugiye gushira » (Mk 4, 8), natwe turabona ko tudashobora kwegera imbere buri wese ari nyamwigendaho, ahubwo ko dukeneye kugendera hamwe.
Biroroshye kwibona muri iyi nkuru. Igikomeye ni ukumva imyitwarire ya Yezu. Mu gihe abigishwa batwawe n’ubwoba n’ukwiheba, Yezu yari ku irango, igice cy’inyuma cyajyaga kurohama mbere. Ariko se arahakora iki? Atitaye ku rusaku rwose [rw’abigishwa], yari yiryamiye atekanye, yiringiye Imana Se – ni bwo bwa mbere mu Ivanjili tubona aho Yezu asinziriye –. Hanyuma, igihe akangutse, nyuma yo gutegeka umuyaga n’inyanja gutuza, akabwira abigishwa be abakangara ati: “Icyabateye ubwo bwoba ni iki Mbese ntimuragira ukwemera?” (Mk 4, 40).
Tugerageze kubyumva neza. Ni he hashingiye ukubura ukwemera ku ruhande rw’abigishwa, kuvuguza ibyiringiro bya Yezu ? ntibari barigeze bareka kumwemera, kubera ko twumva bamutabaza

In human isolated corpus cavernosum strips, sildenafil in the absence of EFS, had no direct relaxant effects. generic cialis • Hypertrophic.

. Ariko se baramutabaza bate ? Baragira bati : « Mwigisha, ntacyo bigutwaye ko tugiye gushira ?» (Mk 4, 38). Mu kuvuga ngo « ntacyo bigutwaye », baratekereza ko Yezu atabitayeho, ko ibyabo ntacyo bimubwiye. Hagati yacu, mu miryango yacu, nta kintu kibabaza nko kumva hari utubwiye ati : « Ntunyitayeho? »

perspectives. The rational selection of therapy by patients is what is cialis the aging men, who are better educated, more affluent.

. ni ijambo rikomeretsa kandi rigatera intimba mu mutima. Na Yezu ntiyabuze kubabazwa n’iryo jambo, kuko nta wundi muntu wamurusha kutwitaho. Koko rero, igihe cyose abigishwa be bihebye bamutabaje, arabakiza.
Umuhengeri ugaragaza intege nke zacu kandi ugahishura ibitagira shinge twubakiyeho gahunda zacu, imishinga yacu, akamenyero kacu n’ibidushishikaje. Utwereka uburyo twateye umugongo ikitubeshaho, kikadukomeza kandi kigaha imbaraga ubuzima bwacu n’umuryango wacu. Umuhengeri uhishura inyota twifitemo yo kwikungahaza twirengagiza ibyatunze roho z’abaturage bacu, ibishuko byo gucubya ububabare, tunyuze mu nzira zidushukisha umukiro utari wo, zidashobora gushingira imizi ku mico yacu no ku murage w’abakurambere bacu, ahubwo bikatwambura imbaraga z’ubwirinzi zakadufashije guhangana n’ibihe by’amage.
Umuhengeri ucubya igihu kidupfukirana kigatuma twihugiraho mu bwikunde aho buri wese aba ashishikajwe no kugira isura nziza ; ahubwo tugasigara turangwa n’umutima wumva ko twese turemye umuryango : ko twese turi abavandimwe.
« Icyabateye ubwo bwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera ? ». Nyagasani, uyu mugoroba, Ijambo ryawe ridukozeho kandi riratubwira twese. Mu isi yacu, ukunda kurusha uko tuyikunda, twirutse tujya imbere dutera ibitambwe birebire, twibwira ko dukomeye, ko dushoboye muri byose. Twatwawe n’inyota y’urwunguko, bituma duheranwa n’ibintu kandi tuyobywa n’umuhate wo kwiruka. Twakwimya amatwi igihe waduhamagaraga, twabaye ba ntibindeba imbere y’intambara n’akarengane biyogoza isi, twihunza ijwi ry’abakene n’iry’isi dutuye irwaye bikomeye. Twikomereje urugendo ntacyo twikanga, twibwira ko tukiri bazimakandi nyamara turi mu isi irwaye. Ubu rero ubwo turi rwagati mu nyanja irimo imivumba, turagutakambira twiyoroheje : « Nyagasani, kanguka ! ».
« Icyabateye ubwo bwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera ? ». Nyagasani uraduhamagara, uduhamagarira ukwemera atari uguhamya gusa ko uriho, ahubwo tuza tugusanga kandi tukakwiringira. Muri iki gihe cy’Igisibo, impuruza yawe irirangira : « Nimuhinduke », « Nimungarukire n’umutima wanyu wose » (Yow 2, 12). Uraduhamagarira iki gihe cy’ibigeragezo nk’igihe cy’amahitamo. Si igihe cyawe cyo gucira isi urubanza, ahubwo ni igihe uduhaye cyo gushishoza : igihe cyo guhitamo hagati y’ibikwiye n’ibiyoyoka, igihe cyo gutandukanya ibiri ngombwa n’ibitari ngombwa. Nyagasani, iki ni igihe cyo kongera kwerekeza ubuzima bwacu kuri wowe no kuri bagenzi bacu. Ni bwo dushobora kubona abasangirangendo benshi bemeye kurenga ubu bwoba butwugarije bakagera aho batanaga ubuzima bwabo. Izo ni imbaraga za Roho Mutagatifu usakaza kandi ukazihinduramo umuhate w’ubwitange bukomeye. Ubwo ni bwo buzima bwa Roho bushobora gukiza, bugatanga agaciro kandi bukatwereka uburyo hari abantu boroheje bafatiye runini ubuzima bwacu kandi bakabwitaho, kabone n’ubwo rimwe na rimwe bibagirana, ntibavugwe mu bitangazamakuru no mu binyamakuru cyangwa ngo baratwe mu bitaramo by’akataraboneka, nyamara nta gushidikanya ko aria bantu barimo kwandika uyu munsi ibintu bikomeye bizinjira mu mateka yacu. Abo ni abaganga, abaforomo n’abaforomokazi, abakora mu maduka, abita kuri bagenzi babo mu ngo, abatwara imizigo, abari mu nzego z’umutekano, abakorerabushake, abapadiri, abihayimana, n’abandi benshi bumvise ko nta muntu n’umwe ushobora kwikiza we ubwe. Imbere y’imibabaro iri gushyira ku munzani amajyambere y’abaturage bacu, dutahura kandi tukiyerekezaho isengesho rya Yezu : « Bose babe umwe » (Yh 17, 12). Mbega ukuntu hari abantu batabarika batanga urugero rw’ubwiyumanganye kandi bagahamya ukwizera bifitemo, bagerageza kudakura abandi umutima ahubwo barangwa n’ubufatanye ! mbega ukuntu ababyeyi benshi n’abarezi benshi bakoresha udukorwa duto twa buri munsi ngo bereke abana uburyo bwo kunyura mu bikomeye bahindura imyitwarire, bitegereza kandi basenga ! mbega ukuntu hari abantu benshi basenga, bagatanga kandi bagasabira ineza ya bose ! isengesho n’ubwitange, ni zo ntwaro zitanga umutsindo !
« Icyabateye ubwo bwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera ? » Ukwemera gutangirana no kumenya ko dukeneye umukiro. Rwose ntabwo twihagije ; turi twenyine, twarohama : dukeneye Nyagasani, nk’uko abasare bakera bakeneraga inyenyeri. Dutumire Yezu mu bwato bwacu. Tumuture ibidukura umutima, kugira ngo adutsindire ubwoba. Kimwe n’abigishwa, tuzabona ko kugendana na We bituma tutarohama. Koko rero dore aho tubonera imbaraga z’Imana : kubona icyiza mu bitubaho byose, yewe no mu bitubabaza. Izaduha gutuza rwagati mu muhengeri, kuko ubuzima buri kumwe n’Imana buzira gupfa.
Nyagasani aradukebura kandi rwagati mu muhengeri araduhamagarira gukanguka kugira ngo dukere ubufatanye n’ukwizera bishobora kuduha ituze, imbaraga n’icyerekezo muri iki gihe byose bisa n’aho bigiye kurohama. Nyagasani arakanguka kugira ngo akangure kandi abyutse ukwemera kwacu kwa Pasika. Nyagasani atubereye inkingi: ku bw’umusaraba we, twaronse agakiza. Dufite ingashya: ku bw’umusaraba, yaraducunguye. Dufite amizero: ku bw’umusaraba we, yatugize bashya kandi aza adusanga kugira ngo hatagira ikintu cyangwa umuntu cyadutandukanya n’urukundo rwe rwaducunguye. Mu bwigunge, aho tugira ikibazo cyo kubura utwitaho, aho nta muntu tubonana, aho tubura ibintu byinshi, twongere dutega amatwi ijwi ryamamaza umukiro: Yezu yarazutse kandi ni muzima ari iruhande rwacu. Hirya y’umusaraba we, Nyagasani aduhamagarira gutahura ubuzima budutegereje, kubura amaso tukareba abadutegeye amaboko, gukomeza, kumenya no gukangura ingabire ziturimo. Twirinde kuzimya ifumba igicumbeka (Reba Iz 42, 3), twemere ikongeze ikibatsi cy’ukwizera.
Kwakira umusaraba, bidusaba ubutwari bwo kwakira ibiturushya muri iki gihe turimo, twemera kwiyaka inyota twifitemo yo kwica tugakiza no gutunga ibya mirenge, kugira ngo duhe rugari imbaraga nshya Roho Mutagatifu wenyine atubyutsamo. Ni ukugira ubutwari bwo gufungura urubuga abantu bose bashobora guhuriraho, kugira ngo hashobore kubaho uburyo bushya bwo kwakirana, kubana kivandimwe no guterana inkunga. Ku bw’umusaraba we, Yezu Kristu yaradukijije kugira ngo twakire amizero no kugira ngo ayo mizero abe ari yo akomeza kandi ashyigikire ingamba zose n’inzira zose zishoboka zadufasha kwirinda no kurinda abandi. Iyo twemeye guhoberana na Nyagasani kugira ngo duhure n’ukwizera, ni bwo turonka imbaraga z’ukwemera zitsinda ubwoba kandi zigatanga amizero.
« Icyabateye ubwo bwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera ? » Bavandimwe, mpagaze muri iki kibanza, kitwereka ukwemera kwa Petero gukomeye nk’urutare, mwese ndifuza kubatura Nyagasani mbinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya, we abantu bose bakesha umukiro, inyenyeri irasira ku nyanja yugarijwe n’umuhengeri. Ndabasaba ngo umugisha w’Imana mbasabiye ndi kuri uru rubuga ruhuza umurwa wa Roma n’isi yose ubasesekareho kandi ubazanire ihumure. Nyagasani, ha isi yose umugisha, tanga amagara mazima n’ihumure ku mitima. Udusaba kutagira ubwoba. Nyamara kubera ko ukwemera kwacu kudashyitse, tugira ubwoba. Ariko wowe, Nyagasani, ntudutererane ngo turengerwe n’umuhengeri. Ongera utubwire uti : « Mwitinya » (Mt 28, 5). Maze natwe, hamwe na Petero, « tuguture imiruho yacu kuko tuzi ko utwitaho » (1 Pet 5, 7).
Byahinduwe mu kinyarwanda n’Ubunyamabanga
bwa Diyosezi ya Cyangugu