
Umunsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi wizihirijwe muri Paruwasi ya Mushaka tariki ya 16/06/2023. Umunsi wabimburiwe n’umuhango wo kwimika mu rugo rw’umukristu wari wabyiteguye. Uyu muhango wayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Mushaka, Padiri Aloys NGENDAHAYO, ari nawe Omoniye w’umuryango w’abanyamutima muri Paruwasi ya Mushaka. Hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe na Padiri Omoniye ku rwego rwa Diyosezi, Padiri Moses Issah DUSENGE , aho yibukije icyo Umutima wa Yezu wifuza ku banyamutima, icyo bakigira ku buzima bwa Mutagatifu Marigarita Mariya Alacoque ndetse n’ibiranga Umutima wa Yezu byazirikanwe muri Noveni itegura uyu munsi mukuru. Nyuma Omoniye yaturiye Igitambo cy’Ukarisitiya abari bitabiriye. Byose byasojwe n’ubusabane,Padiri Ominiye ashimira abapadiri n’abakristu ba Paruwasi ya Mushaka uko bateguye iki gikorwa.
Padiri Moses Issah Dusenge