Ku cyumweru tariki 02 Werurwe 2025, muri Paruwasi Gatolika ya Yove habereye ibirori byo gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya. Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru NIYONSABA Clément ari kumwe na Padiri NSABIMANA Théoneste na Padiri NIYONSHUTI Jules César, bafatanya ubutumwa muri iyo Paruwasi.
Mu gitambo cy’Ukarisitiya, habaye Batisimu y’impinja hanaba kandi umuhango wa Efata no gushyikiriwa indangakwemera ku bigishwa bazabatizwa kuri Pasika. Hatangijwe kandi amezi atatu y’impuhwe atwinjiza muri Yubile y’ubusasaridoti.
Umusasaridoti watuye igitambo cya Misa, Padiri Clement NIYONSABA, yashishikarije abakristu gatolika ba YOVE gukomera ku ijambo ry’ukuri, kuko ijambo ari ryo rigaragaza umuntu wa nyawe n’imitekerereze ye. Yakomeje ashishikariza abakristu kandi gukomeza gukunda Yezu mu Ukarisitiya bamuhabwa kenshi, bamushengerera kandi banamwamamaza, kugira ngo barusheho kunga ubumwe na we no kwitagatifuza.
Mu rwego rw’indirimbo, Igitambo cya Misa kikaba cyarahimbajwe na Korali Mpuzamakorali ya Paruwasi Yove kandi habayeho gahunda yo gutambagiza isakaramentu aho byakomeje kwishimirwa cyane n’abakristu muri rusange kuko bari babisonzeye cyane. Murakoze cyane. Nimwakire amwe mu mafoto y’ingenzi y’umunsi.