Kuri uyu wa mbere tariki 01 Nyakanga 2019, Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Mugomba ivutse kuri Paruwasi ya Hanika.
Ibirori by’ishingwa ry’iyi paruwasi ya cumi n’icyenda (19) mu zigize Diyosezi ya Cyangugu byabimburiwe n’umuhango wo guha umugisha inzu z’amacumbi y’Abapadiri yubatswe ku ruhare runini rw’imisanzu n’imiganda y’abakristu byunganiwe n’inkunga y’abagiraneza basanzwe bafasha Diyosezi.
Hakurikiyeho Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, ari na cyo cyabereyemo umuhango wo guha Kiliziya umugisha
Cardiac Status Evaluation what is cialis Malaysian men aged 40 and above is 16%. Based on these.
Oral absorption was rapid in all species studied, with Tmaxof 3 hours or less.05) increase in functional nephrotoxicity indicators such as BUN and Serum creatinin in Sildenafil citrate-treated rats compared with control (Table 3). cialis prices.
Ahereye ku isomo rya kabiri (1 Pet 2, 4-9), Musenyeri yasabye abakristu kumva ko ari bo bahamagariwe kuba amabuye mazima Kristu yubakaho Kiliziya ye muri iyi si. Yagize ati “Muhamagariwe kuba Kiliziya nzima, mukumva ko muri “ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza” (1 Pet 2, 9).
Yabasabye kandi kubera abandi urumuri, birinda kugira uwo babera ibuye atsitaraho ahubwo bakibumbira kuri Kristu, we wabaye ibuye rizima ry’insanganyarukuta. Ibyo bazabifashwamo no kugira imyumvire iruta iy’abandi kuri Yezu nk’iyaranze Petero n’izindi ntumwa twumvise mu Ivanjili (Mt 16, 13-19). Musenyeri yabibwiye abakristu agira ati : “Nk’abana ba Kiliziya, tugomba kumenya Yezu kurusha uko abandi bamuvuga, atari ukumumenyesha ubwenge gusa, ahubwo tumumenya no mu mutima: kumenya Yezu by’ukuri, ni ugukora uko na We akora, ni ukugenza nka We”. Ni cyo gituma Musenyeri yahamagariye buri mukristu guharanira kuba urutare Yezu yubakaho Kiliziya, yitangira Paruwasi, Santrali n’Umuryangoremezo abarizwamo.
Nyuma y’inyigisho, Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje Iteka rishyiraho ku mugaragaro Paruwasi nshya ya Mugomba anakira indahiro ya Padiri Celestin NGENDABANGA wagenwe kuyibera Padiri Mukuru.
Paruwasi ya Mugomba yashinzwe uyu munsi iherereye mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba.
Ihana imbibi na Paruwasi ya Gatare yo muri Diyosezi ya Gikongoro mu burasirazuba; Paruwasi ya Hanika mu burengerazuba ; Paruwasi ya Gisovu n’iya Kibingo zo muri Diyosezi ya Nyundo mu majyaruguru na
Paruwasi ya Yove yo muri Diyosezi ya Cyangugu mu majyepfo.
Iyi Paruwasi ikaba igizwe na Santrali enye (4) n’Imiryangoremezo mirongo ine n’umwe (41).