Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, Diyosezi ya Cyangugu yibutse ku nshuro ya 25 Abasaserdoti, Abihayimana, Abaseminari, Abakateshisite n’abandi bahoze ari abakozi ba Diyosezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu muhango waranzwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Prudence RUDASINGWA, Umuhuzabikorwa w’Ikenurabushyo, muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu
patients cialis sales FOLLOW-UP.
Abatanze ubuhamya ku buzima bwa Padiri Boneza bagarutse ku rugero rw’ubwicishe bugufi n’urukundo rutavangura byamuranze, ndetse n’ubutwari yagize yitangira abahigwaga ngo bicwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kandi na we yarahigwaga. Bakanguriye cyane cyane abakiri bato kwigana urwo rugero rwiza kugira ngo bagire uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abo Diyosezi yibuka by’umwihariko buri mwaka, ni Padiri Yozefu BONEZA na Padiri Alphonse MBUGUJE wa Diyosezi ya Kabgayi wari waje kumusura i Mibirizi. Hari kandi n’Abafurere bane bo mu muryango w’Abayozefiti, Abaseminari bakuru bane, Abakateshisite 26 n’abandi bakozi ba Diyosezi baguye hirya no hino mu maparuwasi.
Padiri Longin NDUWAYEZU
Umunyamabanga wa Diyosezi