Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga, kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Diyosezi ya Cyangugu yishimiye guhimbaza ibirori by’itangwa ry’ubusaserdoti, aho Abadiyakoni batatu bashyizwe mu rwego rw’ubupadiri, abafratri batandatu bagashyirwa mu rwego rw’ubudiyakoni.
Abasaserdoti bashya babuhawe none akaba ari Padiri
Eugene Bagirishya wo muri Paruwasi ya Hanika, Padiri Silas Bikorimana na Padiri Adalbert Habumugisha bo muri Paruwasi ya Nyamasheke.
Ni ibirori kandi byahuriranye no kwishimira Yubile y’imyaka 50 ishize Padiri Thaddée Ngirinshuti wabaye Padiri wa mbere uvuka muri iyi paruwasi ya Nyamasheke, ari umusaserdoti ndetse na Yubile y’imyaka 75 y’amavuko ya Madame Edeltraude Schrottner, uhagarariye itsinda ry’Abakristu bo muri Paruwasi ya Karlau, Diyosezi ya Graz (Autriche) ifitanye umubano na Paruwasi ya Nyamasheke.
Ibi birori by’impurirane bikaba byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu
central nervous system level. It was initially administered• Angiography cialis prices.
Mu butumwa batanze, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, Alexis Nshimiyimana, n’umukristu uhagarariye abandi bifurije Yubile nziza Padiri Thaddée banamushimira umutima w’urukundo umuranga, urukundo rutuma amenya kumvira abo Kiliziya igena ngo bamubere abayobozi kabone nubwo yaba abaruta cyane mu myaka kandi akamenya no gutega amatwi abakristu bose. Bashimiye kandi Madame Edeltraude uburyo yitangira ibikorwa byo gufasha abakene n’abatishoboye kandi akaba yaragize uruhare rukomeye mu gufasha Diyosezi mu bikorwa by’iterambere ry’ubukristu, haba muri Paruwasi ya Nyamasheke haba no hirya no hino mu zindi Paruwasi . Aha batsindagiye ko hari Kiliziya na Shapeli nyinshi, amashuri n’ibindi bikorwa by’amajyambere byubatswe kubera ubuvugizi yagira akora mu rwego rw’umubano wa Karlau na Nyamasheke.