TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 1 CY’ADIVENTI C.

ICYUMWERU CYA 1 CY’ADIVENTI, C. AMASOMO:  Jr 33, 14-16; Ps 24; 1Th 3, 12-4, 2; Lc 21, 25-28.34-36.   Muri Kiliziya, dutangiye igihe kidasanzwe cy’Adiventi. Nk’uko byumvikana, ijambo “Adiventi” ntabwo ari ijambo rifite inkomoko mu Kinyarwanda nk’andi magambo dusanzwe tumenyereye. Ni ijambo rifite inkomoko mu ndimi z’amahanga. Uwagenekereza mu rurimi rwacu, ijambo “Adiventi” rivuga “Ukuza”…Continue reading TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 1 CY’ADIVENTI C.

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA UMUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI

              AMASOMO: Dn 7, 13-14; Ps 93 ; Ap 1, 5-8; Jn 18, 33b-37 Ku cyumweru cya 34 gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya, ari cyo gisoza umwaka wa Liturijiya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE. N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami bibarirwa ku mitwe y’intoki,…Continue reading TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA UMUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE, B.

  AMASOMO: Dn 12, 1-3; Ps 15; He 10, 11-14.18; Mc 13, 24-32.   Kimwe mu bibazo bikomeye abantu b’ibihe byose badahwema kwibaza, ni ukumenya niba isi izashira? Ese niba izashira, izashira ryari? Ese ni iki kizatumenyesha ko igiye gushira? Mu kwibaza ibyo bibazo, abenshi bagira ubwoba. Amasomo matagatifu yo kuri kino cyumweru cya 33…Continue reading TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE, B.

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE, B.

ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE, B. AMASOMO: 1R 17, 10-16; Ps 145; He 9, 24-28; Mc 12, 38-44.   Muntu aba yumva buri gihe yahabwa, aba yumva abandi bamuha, ariko we iyo bamusabye kugira icyo yigomwa ngo agihe abandi babaye, ntibimworohera. Niyo agizengo aragerageje, areba bya bindi abura ntagire icyo aba. Ni ya myambaro itakimukwira, za…Continue reading TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE, B.

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA/UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE

ICYUMWERU CYA 31 GISANZWE, B/ UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE. AMASOMO:  Ap 7, 2-4.9-14; Ps 23; 1 Jn 3, 1-3; Mt 5, 1-12a.   Tariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, Kiliziya ihimbaza “Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose”. Kuri uyu munsi, ntabwo kiliziya yibuka umutagatifu uyu n’uyu dusanzwe tuzi izina gusa, ahubwo yibuka abatagatifu bose, abo tuzi kuberako…Continue reading TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA/UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE