Amahoro, inzira y’ukwizera ku batuye isi

Buri mwaka, Kiliziya yagennye ko itariki ya 1 Mutarama iharirwa Umunsi Mpuzamahanga wo gusaba amahoro mu isi yose. Kuri uyu wa 01 Mutarama 2020, turahimbaza uwo Munsi ku nshuro ya 53 nyuma y’uko Papa Pawulo wa VI awushyizeho mu 1967. Mu butumwa yageneye Abakristu kuri uyu Munsi, Papa Fransisko agaruka ku gisobanuro cy’amahoro nk’”ikintu cy’agaciro…Continue reading Amahoro, inzira y’ukwizera ku batuye isi

Dufatane urunana, twubake umuco w’ubuzima mu isi y’iki gihe

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019, muri « Centre Diocésain de Pastoral Incuti » muri Diyosezi ya Cyangugu, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe Abapadiri n’Abaseminari bakuru baturuka muri Diyoseze zose zigize u Rwanda kuri gahunda yo kwita ku buzima no kubusigasira yateguwe ku bufatanye n’umuryango wa Human Life International. Nk’uko twabibwiwe na Padiri…Continue reading Dufatane urunana, twubake umuco w’ubuzima mu isi y’iki gihe

Abakristu ba Santrali ya Gitongo bishimiye gutaha Kiliziya nshya bujuje

Nyuma y’imyaka irenga itandatu basengera mu mahema, kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019, abakristu ba Santrali ya Gitongo basabwe n’ibyishimo byo kubona Kiliziya nshya yahawe umugisha mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, afatanyije na Musenyeri Pierre d’Ornellas, Arkiyepiskopi wa Rennes mu…Continue reading Abakristu ba Santrali ya Gitongo bishimiye gutaha Kiliziya nshya bujuje

Diyosezi ya Cyangugu mu byishimo by’ingabire y’ubusaserdoti

Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga, kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Diyosezi ya Cyangugu yishimiye guhimbaza ibirori by’itangwa ry’ubusaserdoti, aho Abadiyakoni batatu bashyizwe mu rwego rw’ubupadiri, abafratri batandatu bagashyirwa mu rwego rw’ubudiyakoni. Abasaserdoti bashya babuhawe none akaba ari Padiri Eugene Bagirishya wo muri Paruwasi ya Hanika, Padiri Silas Bikorimana na Padiri Adalbert Habumugisha bo muri Paruwasi…Continue reading Diyosezi ya Cyangugu mu byishimo by’ingabire y’ubusaserdoti

Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya

Kuri uyu wa mbere tariki 01 Nyakanga 2019, Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Mugomba ivutse kuri Paruwasi ya Hanika. Ibirori by’ishingwa ry’iyi paruwasi ya cumi n’icyenda (19) mu zigize Diyosezi ya Cyangugu byabimburiwe n’umuhango wo guha umugisha inzu z’amacumbi y’Abapadiri yubatswe ku ruhare runini rw’imisanzu n’imiganda y’abakristu byunganiwe n’inkunga y’abagiraneza basanzwe bafasha Diyosezi.…Continue reading Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya