INTANGIRIRO Ikigeragezo cy’indwara ya Koronavirusi, yabaye icyorezo cyugarije isi, cyagize ingaruka ku buzima bwa muntu muri iki gihe mu nzego zose : iyobokamana, imitekerereze, ubukungu, imibereho n’imibanire,… By’umwihariko, mu rwego rw’iyobokamana, Pasika y’uyu mwaka tugiye kuyinjiramo mu buryo budasanzwe, aho abakristu badashobora guhurira hamwe ngo bishimire ibirori by’izuka rya Nyagasani. Nk’uko Papa Fransisko aherutse kubivuga,…Continue reading DUHIMBAZE ICYUMWERU GITAGATIFU MU RUGO TUMURIKIWE N’IJAMBO RY’IMANA
Author: Longin Nduwayezu
Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.
INYIGISHO IGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MASHAMI – 5/4/2020 Iki cyumweru tumenyereye kucyita Icyumweru cya Mashami, ariko ubundi ni ICYUMWERU CY’AMASHAMI N’UBUBABARE BWA NYAGASANI. Ni icyumweru twibukaho uko Umucunguzi wacu Yezu yageze i Yeruzalemu mbere yo kudupfira. Yinjiranye ishema mu murwa wa Yeruzalemu. Nk’uko tubiririmba ngo : “Abana b’abayahudi bitwaje amashami y’imizeti, basasaga imyenda mu…Continue reading Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.
Icyo twasigarana ku Isengesho ridasanzwe rya Papa Fransisko ryo kuri uyu wa 27.03.2020
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 guhera saa moya z’umugoroba ku masaha ya hano iwacu (19:00), i Roma, ku Rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero, nk’uko yari yabiturarikiye, Papa Fransisko yayoboye isengesho ridasanzwe ryo gusabira isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ni isengesho ryabimburiwe no kuzirikana Ijambo ry’Imana ryo mu Ivanjili uko yanditswe na…Continue reading Icyo twasigarana ku Isengesho ridasanzwe rya Papa Fransisko ryo kuri uyu wa 27.03.2020
Icyumweru cya V cy’Igisibo -Umwaka A
Amasomo: Ezk 37, 12-14; Rom 8, 8-11; Yh 11, 1-45 Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe! Nubwo tutari guhurira hamwe kubera icyorezo cya Koranavirusi, ntitwabura kuzirikana ku masomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri kino cyumweru cya Gatanu Umwaka A! Tubonereho no gukomeza gusaba Imana ngo idukize iki cyago cya Koronavirusi. Bakristu bavandimwe, urugendo twatangiye…Continue reading Icyumweru cya V cy’Igisibo -Umwaka A
Tuzirikane Ijambo ry’Imana
ICYUMWERU CYA 4 CY’IGISIBO KU WA 22/03/2020 Amasomo: 1 Samweli 16, 1.6-7.10-13. Zaburi 23 (22). Abanyefezi 5, 8-14. Yohani 9, 1-41. Bakristu bavandimwe, ku cyumweru gishize amasomo matagatifu yasingizaga amazi, kuri iki cyumweru Kiliziya irashaka ko dusingiza URUMURI. Ni mu gihe kuko bikwiye ko mu kwegereza Umunsi mukuru wa Pasika twibutswa umwanya urumuri rufata muri…Continue reading Tuzirikane Ijambo ry’Imana