Ku cyumweru tariki 02 Werurwe 2025, muri Paruwasi Gatolika ya Yove habereye ibirori byo gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya. Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru NIYONSABA Clément ari kumwe na Padiri NSABIMANA Théoneste na Padiri NIYONSHUTI Jules César, bafatanya ubutumwa muri iyo Paruwasi. Mu gitambo cy’Ukarisitiya, habaye Batisimu y’impinja hanaba kandi umuhango wa Efata…Continue reading Gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya muri Paruwasi ya Yove
Author: Longin Nduwayezu
Umuryango w’ababikira b’Abapenitante wungutse ababikira bashya
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, ku munsi mukuru wa Bikiramariya utarasamanywe icyaha umuryango w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi wagize ibyishimo byo kwakira ababikira 4 bashya bakoze amasezerano yabo ya mbere ari bo: Donatha UWAYEZU wo muri paruwase ya Kiruhura Diyoseze ya Butare, Epiphanie AYINGENEYE wo muri paruwase ya Nyamasheke Diyosezi ya Cyangugu, Dalie MUTUYIMANA wo…Continue reading Umuryango w’ababikira b’Abapenitante wungutse ababikira bashya
Tumenye Kiliziya n’ubutumwa bwayo
Abenshi – abakristu n’abatari bo – tuvuga Kiliziya nk’aho ari ikintu tudafite aho duhuriye: Kiliziya ikwiye kuduha ibi cyangwa biriya, Kiliziya imeze itya… Kiliziya irakabya ku ngingo iyi cyangwa iriya,… Ibi bituma umuntu yibaza ngo iyo tuvuze Kiliziya, tuba tuvuze iki ? Twumva nde ? Kiliziya iva he ikagarukira he haba mu nyigisho no mu bikorwa…Continue reading Tumenye Kiliziya n’ubutumwa bwayo
Tuzirikane ku byiza dukesha Roho Mutagatifu
Ku munsi mukuru wa Pentekosti duhimbaza Roho Mutagatifu ku buryo bw’umwihariko, tukanahimbaza ivuka rya Kiliziya. Pentekosti ni isabukuru y’ivuka (Anniversaire) rya Kiliziya. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana ku ruhare rwa Roho Mutagatifu mu kubaho kwa Kiliziya no mu mibereho yacu buri wese ku giti cye. Ariko se uwo Roho Mutagatifu duhimbaza ni nde? Akora ate?…Continue reading Tuzirikane ku byiza dukesha Roho Mutagatifu
Inyigisho yo ku Cyumweru cya gatandatu cya Pasika
Amasomo: Intumwa 8, 5-8. 14-17. 1 Petero 3, 15-18. Yohani 14, 15-21. Bakristu Bavandimwe,Amasomo y’iki cyumweru cya gatandatu cya Pasika aratwereka Isezerano Yezu Kristu yagiriye abigishwa be ryo kuzaboherereza UMUVUGIZI ari we ROHO MUTAGATIFU nk’uko tubibona mu Ivanjili.Petero na Yohani Intumwa bumvise uwo mwanya wa Roho Mutagatifu: ni ko gutabara abari baherutse kubatizwa i Samariya…Continue reading Inyigisho yo ku Cyumweru cya gatandatu cya Pasika