Nyuma y’imyaka 23 binjiye mu muryango wari ukiyubaka, ababikira 25 ba mbere basezeranye bwa mbere mu muryango w’ababikira b’Akana Yezu. Ayo masezerano yakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE tariki ya 23 Kanama mu misa yaturiye mu rugo rukuru rw’uwo muryango ruherereye mu Rusayo ho muri Paruwasi Mushaka.
Uwo muryango washinzwe na Madamu Adrie NYIRABARIMA, ukaba wita ku mbabare cyane cyane abana b’imfumbyi.