Kuri uyu wa 6 Mata 2025, mu rugo rw’Abapadiri b’Abayezuwiti ruri muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, hasorejwe amahugurwa y’iminsi itatu, yahabwaga abakangurambaga b’abajyanama b’ingo basaga 60 ku gusobanukirwa n’inzira y’ubwigishwa bushya bw’abahamagariwe umubano w’abashakanye ndetse n’uburyo bwo guherekeza umuryango mu mwihariko wa buri kiciro kiwugize. Padiri Nsengumuremyi Thaddée, uyoboye Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’umuryango muri diyosezi,…Continue reading Muri Diyosezi ya Cyangugu, hatangijwe ishyirwa mu bikorwa umurongo w’iyogezabutumwa rivuguruye ry’umuryango
Gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya muri Paruwasi ya Yove
Ku cyumweru tariki 02 Werurwe 2025, muri Paruwasi Gatolika ya Yove habereye ibirori byo gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya. Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru NIYONSABA Clément ari kumwe na Padiri NSABIMANA Théoneste na Padiri NIYONSHUTI Jules César, bafatanya ubutumwa muri iyo Paruwasi. Mu gitambo cy’Ukarisitiya, habaye Batisimu y’impinja hanaba kandi umuhango wa Efata…Continue reading Gusoza Icyumweru cy’Ukaristiya muri Paruwasi ya Yove
Umuryango w’ababikira b’Abapenitante wungutse ababikira bashya
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, ku munsi mukuru wa Bikiramariya utarasamanywe icyaha umuryango w’ababikira b’abapenitante ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi wagize ibyishimo byo kwakira ababikira 4 bashya bakoze amasezerano yabo ya mbere ari bo: Donatha UWAYEZU wo muri paruwase ya Kiruhura Diyoseze ya Butare, Epiphanie AYINGENEYE wo muri paruwase ya Nyamasheke Diyosezi ya Cyangugu, Dalie MUTUYIMANA wo…Continue reading Umuryango w’ababikira b’Abapenitante wungutse ababikira bashya
Umuhango wo guha umugisha icumbi ry’abapadiri muri Paruwasi Gatolika ya Runyanzovu
Ku cyumweru tariki ya 14/7/2024, kuri Paruwasi Gatolika ya Runyanzovu habereye umuhango wo guha umugisha Icumbi ry’Abapadiri. Ni umuhango wayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, aherekejwe na Musenyeri Ignace Kabera igisonga cy’Umwepisikopi, abasaserdoti, abihayimanana, inshuti za Diyosezi zo mu gihugu cya Autriche zirangajwe imbere na Madamu Traude, abayobozi b’imirenge ya…Continue reading Umuhango wo guha umugisha icumbi ry’abapadiri muri Paruwasi Gatolika ya Runyanzovu
Abanyamuryango b’Umutima Mutagatifu wa Yezu bahuriye i Mushaka mu gikorwa cy’urukundo
Ku wa kabiri, tariki ya 24/10/2023, abanyamuryango b’UUmuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Cyangugu, bakoze ubutumwa muri Paruwasì ya Mushaka, Santrali ya Rwinzuki, aho basakariye inzu uwitwa Valentine NYIRABWIMANA ubana n’abana babiri mu nzu yavaga cyane kubera ubusaze. Muri iki gihe cy’imvura bararaga basembera kubera kunyagirwa. Padiri Dusenge Issa Moïse, Omoniye…Continue reading Abanyamuryango b’Umutima Mutagatifu wa Yezu bahuriye i Mushaka mu gikorwa cy’urukundo