Tuzirikane icyumweru cya 1 cy’Igisibo



AMASOMO:

Gn 9, 8-15;

Ps 24;

1P 3, 18-22;

Mc 1, 12-15.

Kuva ku wa gatatu, ari wo wa gatatu bita uwa “Gatatu w’ivu”, muri Kiliziya twatangiye igihe kidasanzwe, aricyo gihe k’IGISIBO. Igisibo ni rwa rugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu bakora bazirikana ya myaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu rugendo uva mu bucakara bwa Misiri ugana muri cya gihugu Imana yari yabasezeranyije. Urwo rugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu na none barukora bazirikana ya minsi mirongo ine Yezu yamaze mu butayu asiba kandi asenga. Natwe abakiristu tugomba kujya duhora tuzirikana ko turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru. Mu ijuru ni ho iwacu h’ukuri. Burya umukiristu aho ava akagera agira ubwenegihugu bubiri: ubwo ku isi n’ubwo mu ijuru.
Mu gisibo kiliziya idusaba gukora imyitozo itatu ariyo Gusiba, Gusenga no gufasha abandi. Ariko ibyo tukabikora tutagambiriye ikuzo ritangwa n’ino si, kuko iryo kuzo rirangirana n’iminsi

• Recent MI*, CVA- multiple sclerosis cialis without prescription.

. Ahubwo tukabikora mu bwicishe bugufi kugirango abe ari Imana ikuzwa yonyine, kuko Muntu we ni ubusabusa nk’iko ivu twasizwe ribisobanura. By’umwihariko urugendo tugomba gukora, ni urugendo rwo kuva mu bucakara n’umwijima by’icyaha tugana urumuri rw’ubutungane kandi urwo rumuri nta rundi, ni yezu

are primarily local and include pain, priapism and tadalafil generic 5 mg/mL in water and a molecular weight of 666..

. Yezu ni we rumuri rw’amahanga.
Igisibo ni umwanya wo GUHINDUKA, ni umwanya wo KWISUBIRAHO, ni umwanya wo KWIHANA.
Amasomo matagatifu ya kino cyumweru cya 1 cy’igisibo aradushishikariza guhinduka. Yezu mu ivanjili yagize ati “Igihe kirageze, none ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza”.
Mu masomo matagatifu twumvise, mu isomo rya mbere, ubwo Nowa na bagenzi be bari bamaze gukira umwuzure, Imana yagiranye isezerano nabo ko nta mwuzure uzongera kurimbura Isi. Kuri Mutagatifu Petero, ayo mazi y’umwuzure yagenuraga isakaramentu rya batisimu twese twahawe
. Natwe Imana yiyemeje kudukiza ubwo twabatizwaga. Natwe Imana yatugiriye isezerano. Nyamara kubatizwa byonyine ntibihagije, tugomba no “Guhinduka” kugirango tuzabashe kwinjira mu ngoma y’Imana, ni yo mpamvu Yezu yagize ati “Igihe kirageze, none ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza”.
Kwa kino gihe, usigaye usanga abantu bose barahagurukiye gusenga. Ubu ntiwagenda iminota 30 n’amaguru, utaraca ku rusengero. Ariko se amakimbirane avahe mu bantu? Ubugome buturukahe?
Bakiristu bavandimwe kuba narabatijwe, byonyine ntibihagije. Burya iyo maze kubatizwa urugamba rwanjye na sekibi ruba rutangiye kuberako mba maze kumwanga n’ibyo azanshukisha byose. Burya asigara ahonda agatoki ku kandi ashaka aho azamfatira. Na Yezu amaze kubatizwa, mwiyumviyeko yamaze iminsi mirongo ine mu butayu ashukwa na sekibi. Uno munsi Yezu aradusaba rero guhinduka niba dushaka kuzinjira mu ngoma y’ijuru. Cyakora icyo tutakwirengagiza, ni uko guhinduka bitoroshye, ariko iyo tumwemereye arabidushoboza. Ni ingabire y’Imana. Nyamara iyo ngabire twese turayihabwa, ahubwo ni uko twese tutayakira
.
Niba tutemeye rero ngo duhinduke, nta bwo tuzigera tubona Imana. Tuzahora mu icuraburindi ry’icyaha, rya rindi riganisha mu rupfu.
Padiri Fidèle Nshimiyimana,
Paruwasi Nkanka