Tuzirikane ku masomo y’Icyumweru



AMASOMO:

Lev 13, 1-2.45-46;

Zab 102;

1 Kor 10, 31-33; 11,1;

Mk 1, 40-45.

Tugeze ku cyumweru cya gatandatu gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana kuri YEZU, UMUKIZA. Agatsinda izina Yezu risobanura HAKIZIMANA. Yezu yerekanye ko ari we Mukiza twari dutegereje ubwo yakizaga umubembe waje amugana.
Ubusanzwe nta muntu muzima ujya kwa muganga cyangwa ukenera umuganga. Umuntu ujya kwa muganga ni umuntu wumva afite ahantu aribwa cyangwa se yumva atameze neza. None Yezu yaba yaraje kudukiza ndwara ki? Ese yaba aduha uwuhe muti? Ese twaba tumusanga ngo adukize, cyangwa iyo twarembye dutangira gupfunda imitwe ahashobotse n’ahadashobotse, aka wa mugani ngo “ubuze umuhire yifashisha umutindi”.
Nta muntu n’umwe ushobora gutinyuka avugeko ikibazo cy’uburwayi kitamureba. Burya uburwaya buri kwinshi. Hari ubugaragara inyuma, n’ubutagaragara

patient’s cultural, religious and economic background.14 days tadalafil without prescription.

. Yezu uyu munsi yakijije umuntu wari urwaye ibibembe. Ibibembe ni indwara itagikunda kuboneka, abenshi ntiturabona n’umuntu urwaye ibibembe, ku buryo bamwe bashobora no guhita bibaza niba iyi vanjili ibareba.
Indwara y’ibibembe yari indwara yafataga umubiri w’umuntu ku buryo uhindana, umuntu agata isura yarafite, ku buryo utamenya uwo ariwe
. Dore uko igitabo cy’Abalevi kitwereka ukuntu umubembe yabaga ameze n’ukuntu yasabwaga kwitwara. Uhoraho yabwiye Musa na Aroni ati “Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ubishwangi, ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka

outcome of testingFurther Specialised Tests include : tadalafil.

. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati ‘Uwahumanye! Uwahumanye!’ Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.” Ng’uko uko umubembe yabaga ameze. Nshobora guhita numva iyo ndwara ntayo mfite cyangwa itandeba kuberako ntayo ngaragaza inyuma, nyamara mu mutima wanjye nararembye. Imana yerekanye ibiri mu mutima wa buri wese, ubanza buri muntu yahunga mugenzi. Twese rero turi abarwayi ku mitima, twese dukeneye umuganga.
Umuntu wabaga urwaye ibibembe, icyamushavuzaga kuruta ibindi, ni ukuntu bamushyiraga mu kato. Ese aho twebwe nta bantu tujya dushyira mu kato? Ese aho nta bantu twita abarozi, abicanyi, tukajya tubagendera kure nyamara ataribo? Ese nta bantu tujya dusanga ku miryango y’amasoko bicaye basaba , babaye cyane, ku buryo tunibaza tuti bariya bo Imana yabahoye iki? Ubu iyo batubwiyengo umuntu yagiye kwa muganga bamusangana Cancer cyangwa indi ndwana idakira, iyo atashye uba usanga abantu bamusuhuzanya ubwoba. Abumva amaradiyo mujya mwumva ibijyanye nay a ndwara ya Ebola!!! Nyamara burya umuntu ni nk’undi, ibiba kuri mugenzi wawe nawe byagushyikira. Nta muntu n’umwe rero twagombye kunena uko ari kose. Pawulo mutagatifu ni we wagize ati “Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba umuyahudi, yaba umugereki, yaba uwo muri Kiliziya y’Imana”. Umuntu yakongeraho ati natwe ntitukagire uwo dutera imbogamizi,yaba umwana cyangwa umusaza n’umukecuru, yaba umukene rwimbi cyangwa undi muntu uwo ari we wese.
Umuntu wabaga urwaye ibibembe, rubanda rwamufataga nk’umunyabyaha kabuhariwe. Bafataga ibibembe nk’igihano Imana yahaye uwo muntu. Yezu rero ni Imana, we areba no mu mitima yacu, we areba n’ibyihishe, aziko uwo mubembe atabigizemo uruhare, niyo mpamvu atinyuka akamukoraho, bityo akaba arenze itegeko rya kera. Yezu ni we Musa wacu ab’iki gihe. Yamategeko yose Musa yari yarahawe yayakubiye mu itegeko rimwe ry’urukundo, abitweretse ubwo yemeraga gukiza umubemebe.
Ubundi iyo tugiye kwa mu ganga, n’ubwo waba wivuriza kuri Mutuel de santé, hari udufaranga baguca. None umuntu akibaza ati twebwe iyo tugiye kwa Yezu, tugomba kwitwaza iki? Ese ni iki adusaba?
Yezu icyo adusaba ni ukugira ukwemera gusa. Ni ukwemera ko yashobora kudukiza. Ni cyo cyakijije uriya mubembe. Namwe nimutekereze ukuntu umubembe yagombaga gutura ukwe, akajyenda mu nzira ya wenyine, nyamara undi akaba yarashirutse ubwoba akemera akajya mu nzira akajya gushaka Yezu, ntatinyeko abo aza guhura nawe baza kumugirira nabi!!!! Niyo mpamvu Yezu yamugiriye impuhwe, akarambura ukuboko akamukoraho akamubwirango ngaho kira.
None umuntu akibaza ati kuki twebwe tudakira? Buriya ni uko ukwemera kwacu kugicumbagira. Twebwe turashidikanya.
Burya ushaka gukira igikomere arakirata. Niba natwe dushaka gukira, nidusange Yezu maze tumwereke uburwayi bwacu ntaho tumukinze. Yezu ni we Musa wacu. Nk’uko Musa yavanye umuryango w’Imana mu bucakara bw’abanyamisiri, akawambuta inyanjya, akawugeza mu gihugu gitemba amata n’ubuki, natwe Yezu ni we uzatugeza mu ngoma y’ijuru, amaze kudukiza ibibembe, aribyo cya cyaha cyahindanyije isura nziza muntu yari yaremanywe
. Icyo Yezu adusaba nta kindi ni ukugira ukwemera. Yezu nitumwemerera, aradukozaho ukuboko kwe maze adukize.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA