Bakristu Bavandimwe,
Kristu Yezu akuzwe, PASIKA NZIZA KURI MWESE.
Tugiye gufatanya kuzirikana ku munsi mukuru wa Pasika, mu nyigisho igenewe Umugoroba w’IGITARAMO CYA PASIKA ndetse n’ICYUMWERU CYA PASIKA.
PASIKA NI NKURU CYANE nk’uko bigaragara mu mateka ya Kiliziya.
Pasika niwo munsi mukuru wahimbajwe mbere y’iyindi yose mu ntangiriro za kiliziya.
Birumvikana ko byari byoroheye Intumwa za Yezu Kristu guhimbaza Pasika kuko barabaye abahamya bayo: ibyo bahimbazaga byari ibyo mu gihe cyabo, bari barabihagazeho.
Abakristu ba mbere nabo bashishikariye kujya baterana bagamije kwibuka Yezu Kristu no kwibuka ibyo yakoze: basomeraga hamwe Ijambo ry’Imana, bakazirikana inyigisho za Yezu Kristu, kandi bakamanyurira hamwe umugati bahimbaza isangira rya nyuma rya Yezu Kristu n’intumwa ze; bityo bakubahiriza umurage yabasigiye agira ati: “Mujye mukora ibi munyibuka”.
Twebwe abakristu muri iki gihe, duhimbaza Pasika tugerageza gutangirira mu mizi amateka yose y’ugucungurwa kwacu. Niyo mpamvu liturjiya y’Igitaramo cya Pasika iba ndende cyane nk’uko tugiye kubireba. Iyo liturjiya igizwe n’ibice bine by’ingenzi:
- URUMURI RWA PASIKA: Hategurwa igishyito cy’umuriro uza guhabwa umugisha no gukongezwaho itara rya Pasika ritambagizwa rikanaririmbirwa ko ari URUMURI RWA KRISTU.
Duhimbaza URUMURI: ibyiza byarwo n’akamaro karwo, aho tugaragarizwa ko ari urumuri rwirukana umwijima, rutanga umucyo, rutumurikira rukaduhumuriza.
Mu gisingizo cyiza cyane kitwa Exultet, turirimba ko iryo tara tuba dushagaye ari urumuri rukiza inyoko-muntu ingeso mbi n’umwijima w’ibyaha; ko ari urumuri rubumbira abantu mu butungane; umuriro waka ushashagirira kubaha Imana; itara ryeguriwe kubaha izina rya Nyagasani.
Ni urumuri rushushanya Kristu we Nyenyeri yakirana iteka ntizime, Yezu Kristu wazutse akava ikuzimu akereye kumurikira imbaga ya muntu.
Kristu rero niwe Rumuri rwacu: tumusabe, nako tumwemerere amurikire imibereho yacu; twiyemeze kandi kuba abana b’urumuri, duharanire no kumurikira abandi.
- IJAMBO RY’IMANA
Hateganyijwe amasomo 9 yose n’ubwo kiliziya itwemerera gutoranyamo nibura 5 akaba ari yo dusoma . Ayo masomo adufasha kumva uburyo Imana yagobotse kenshi umuryango wayo mu bihe bya kera dutsindagira by’umwihariko uko yawuvanye mu bucakara bwa Misiri, nuko mu bihe bya vuba yatwoherereje Umwana wayo ngo aducungure.
Tuzirikana ko Umwana w’Imana yigize umuntu, akababara, agapfa. Ariko urupfu rwamwinjije mu bugingo bushya ku buryo atazongera gupfa ukundi. Tuzirikana ko natwe Batisimu iduha gusangira na Kristu ubwo bugingo bushya bw’abana b’Imana. - IMIHANGO YA BATISIMU.
Habaho guha Isakramentu rya Batisimu abigishwa babitorewe,ndetse n’abakristu tugasubira mu masezerano ya Batisimu.
Nk’uko mu Isezerano rya kera Pasika yibutsaga umuryango w’Imana uko abayisraheli bambutse inyanja bigatuma bava mu bucakara; niko natwe tutava mu bucakara bw’umwanzi tutanyuze mu mazi ya batisimu ngo turengerwe n’Imana. - Liturjiya y’UKARISTIYA
Igitambo cy’Ukaristiya gikomeza uko bisanzwe. Ariko nibutse ko igitambo cya Missa cyose n’ubusanzwe aba ari uguhimbaza Pasika. Twibuke ko tujya kwinjira muri konsekrasiyo umusaserdoti avuga ngo: None duteraniye imbere yawe twifatanyije na Kiliziya yose, kuri uyu munsi w’intangiriro y’icymweru, kugira ngo duhimbaze wa Munsi muhire Kristu yazutseho, akava mu bapfuye, maze ukamukuza umwicaza iburyo bwawe.
Mu Missa ya Pasika ho rero tuba twasubiye ku isoko ry’igitambo cy’ukaristiya, tuba twibuka ukaristiya yahimbajwe bwa mbere, tukaboneraho no gusabira ababa bamaze kuvuka bundi bushya mu mazi ya Batisimu no muri Roho Mutagatifu, bakaronka ubugingo bushya muri Kristu.
KU CYUMWERU CYA PASIKA, dusoma amasomo 3 (yarebe mu ishakiro rya Bibiliya yawe).
Ayo masomo atwibutsa ko Yezu yari yarahanuye ko azamara gatatu mu mva nyuma akazuka. Ibyo Yezu yabivuze kenshi akoresha imvugo ishushanya cyangwa imvugo ica amarenga: gusenya hekaru akongera kuyisubiranya mu minsi itatu, uko yihinduye ukundi ku musozi ari kumwe na Petero, Yakobo na Yohani,… Turibuka kandi ko incuro eshatu zose yeruye akavuga ko Umwana w’umuntu azagabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, bazamucira urubanza rwo gupfa, bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.
Yezu yari yaraberuriye ko azazuka ariko ntibabyumve, niyo mpamvu abigishwa be bahiye ubwoba, bakamanjirwa, bakamwihakana, bakamuhungaho. Natwe iyo tutemera izuka dushize amanga bidutera guhorana ubwoba bw’urupfu.
None ibyahanuwe birujujwe: Yezu arazutse. Yabanje kwiyereka abagore barimo Mariya Madalena, Mariya nyina wa Yakobo na Salome nk’uko abanditsi b’Ivanjili bose babihurizaho. Yabiyeretse bwa mbere kuko ari bo bamugaragarije urukundo rutambutse urw’abandi, nibo ba mbere bagiye ku mva ye
. Natwe Yezu azatwigaragariza niba koko tumushakashatse, niba duhangayikishijwe no kumubona: Yezu atwiyereka iyo tumushakashatse.Bakristu bavandimwe, nitwishimire ko Yezu yazutse, kandi ko yazutse kugira ngo natwe adusangize ku izuka rye, kugira ngo atugire abagenerwamurage b’izuka.
Yezu wazutse natubere urumuri, namurikire imibereho yacu, bityo natwe twirinde kugenza nk’abana b’umwijima ahubwo tube abana b’urumuri, tumurikire bagenzi bacu.
Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Corona virusi, bigakubitiraho ko turi mu cyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, niturusheho kurangamira Kristu watsinze kuko ari we ufite umutsindo w’intambara turwana zose.
Natugwizemo ingabire yo kudaheranwa n’ubwoba bw’urupfu We ubaho agategeka iteka ryose. Amen.
Padiri Ignace KABERA.