Icyumweru cya V cy’Igisibo -Umwaka A

Amasomo: Ezk 37, 12-14; Rom 8, 8-11; Yh 11, 1-45
Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe! Nubwo tutari guhurira hamwe kubera icyorezo cya Koranavirusi, ntitwabura kuzirikana ku masomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri kino cyumweru cya Gatanu Umwaka A! Tubonereho no gukomeza gusaba Imana ngo idukize iki cyago cya Koronavirusi.

Bakristu bavandimwe, urugendo twatangiye rwo kwihana, kwigomwa no gusenga turugeze kure. Benshi rwabagiriye akamaro. Abatari barutangira nabo ntibihebe, icyo Imana ishaka ni uko watangira uyu munsi . Gutangira ni nonaha, iby’ejo bibara ab’ejo! Twakwibaza niba igisibo cyaradufashije kwegera Imana kurushaho cyangwa niba uko cyadusanze ariko kidusize. Buri wese yibaze mu mutima we kandi yisubize.
Amasomo matagatifu aragaruka ku ngingo remezo y’ubuzima. Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Ezekiyeli ubuzima Uhoraho atanga abwumva nk’izuka. Ati “Uhoraho agiye kubavana mu rupfu maze abashyire mu ubuzima”. Ngo azakingura imva zabo. Ngo ariko nibavanwa mu rupfu bagomba kumenya ko Uhoraho ari We Mana (Ezk 37, 12-13). Ese twebwe bavandimwe nta mva Uhoraho adukuramo buri munsi? Nta mva yadukuyemo muri iki gisibo? Imva mbi ni icyaha kitujyana kure y’Imana. Uhoraho We ahora yiteguye kukidukiza kuko kugwa ntibyanze ahubwo ikibi ni uguheranwa n’ubunyereri, kugwa k’umuntu ni ibisanzwe kuko muntu ni umunyantege nkeya, ahora akeneye ubuvunyi bw’Ushoborabyose.
Uhoraho yiteguye kudukiza ikidutera kugwa mu cyaha; akakidukiza tukaba bazima, tukagira ubuzima buzima bufite imizi mizima ishinze muri Nyagasani ikavoma imbaraga mu isengesho; bityo umuntu akera imbuto nzima ari zo ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, zituruka kuri Roho Mutagatifu

muscle cells. These cells relax syncitially and penile erectionThe primary efficacy endpoints were responses to Questions 3 and 4 of this IIEF questionnaire, which assessed ‘how often the subject was able to penetrate his partner’ and ‘how often the subject was able to maintain the erection after penetration’. buy tadalafil.

. Buri wese niyibuke ya mva yaguyemo (y’ishyari, y’urwango, y’ubusambo, y’ububeshyi, yo gutotezwa, yo kwangwa, yo kuvugwa nabi, yo gucira abandi imanza, y’ubusambanyi, y’uburwayi budakira, yo gushaka gukira vuba, y’ubukene, y’ubupfubyi, yo gutekereza kugera kure, yo kwiheba, yo kutaryoherwa n’isengesho, yo kuba warananiwe n’urubyaro, yo kuba warananiwe n’urushako none ishavu ukaba wararigize impamba….). Muvandimwe tabaza Imana, Yo yiteguye kuza kuyikuvanamo maze wongere uhagarare wemye, wishimire ko uri Umwana w’Imana. Uhoraho We ni Indahemuka yiteguye kuyikuvanamo. Ese urabyemera? Niba se ubyemera witeguye ute kubaho wamamaza Uhoraho wakuvanye aho habi?
Ubuzima tuzirikanaho uyu munsi ni bwa buzima butazimywa n’urupfu, dore ko urupfu ari irembo twese tuzambukiramo tugana iwacu h’ukuri mu ijuru. Ubuzima twamamaza budakurwaho n’ibyago ndetse n’ibyorezo nk’iki cya Koronavirusi cyatitije isi muri iyi minsi: ni ubuzima budashingiye ku mubiri gusa, nubwo ubona dusigaye tuwitaho kurenza roho kandi roho yacu ari yo izabaho iteka n’iteka. Ubuzima twamamaza ni ubuzima budakurwaho n’urupfu kuko ni bwa buzima Pawulo Mutagatifu yatubwiye atubwira ko butagengwa n’umubiri ahubwo bugengwa na Roho y’Uwazuye Kristu mu bapfuye (Rom 8, 10-11). Mu yandi magambo ni ubuzima bushingiye ku kwemera Kristu. Ni bwa buzima bwo kuba mu isi tutari ab’isi. Ahubwo dutekereza ko iwacu h’ukuri ari mu ijuru. Ni ubuzima twaboneye muri Batisimu aho Kristu yatumye dupfa ku byaha tukazukira ubuzima bushya bw’abana b’Imana muri Kiliziya.
Ubwo buzima twabwumvise neza mu Ivanjili aho Kristu yatumye dushobora kugira icyo tuvuga ku rupfu, cya cyago twese kidutera ubwoba. Agira ati “Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera wese n’aho yaba yarapfuye azabaho. Byongeye, umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?” Marita arasubiza ati “Yego Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si (Yh 11,27)….Kandi nziko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka…”
Bavandimwe, kuzuka byerekana ko urupfu rutsinzwe, bityo izuka rya Kristu rikaba ryaratsinze urupfu bidasubirwaho nk’uko twabyumvise mu Ivanjili. Iyo tuzirikana izuka rya Lazaro (bisobanura uwasubijwe ubuzima), tuba tuzirikana ubuzima bushya butangwa no guhinduka tubikuye ku umutima dufashijwe n’Imana no kwemera Kristu We soko y’ubugingo, We Mugenga w’ubuzima n’urupfu. Izuka rya Lazaro ritwigisha ibintu bitatu:

  1. Izuka rya Lazaro ni ikimenyetso cy’izuka rya Kristu bwite. Yezu ati “Mutumye nishimira ko ntahabaye kugira ngo mwemere”. Yezu azura Lazaro yifuzaga gukomeza ukwemera kw’intumwa ze: Yezu yeretse Intumwa ko uwazuye Lazaro na we afite ubushobozi n’ububasha bwo kwizura ubwe.
  2. Izuka rya Lazaro ni ikimenyetso cy’izuka ry’abantu bose ku munsi w’imperuka nk’uko tubyamamaza mu Ndangakwemera tugira tuti “Ntegereje izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzaza”.
  3. Izuka rya Lazaro, ni ikimenyetso cy’ubuzima bushya duhererwa muri Batisimu ituma dupfa ku cyaha tukazukira ubuzima bushya bw’abana b’Imana.
    Iyo tuzirikana izuka rya Lazaro binatwigisha gutera intambwe yo kubohora bagenzi bacu babandi natwe dufungirana mu mva zacu: imva z’ubwikunde, imva z’agahimano, imva z’ishyari n’ubugome, imva z’urukundo ruke, imva z’ibikomere byacu.
    Ibyo twifitemo tukabisoma mu bandi. Yezu ati “Nimumuhambure maze mumureke agende”. Reba niba ntawe waboshye utuma atinyagamburira muri Nyagasani. Mubohere kandi nawe usabe Yezu akubohore kuri ya kamere yawe wumva idakurwa na reka. Byaba bibabaje iki gisibo kirangiye nta kantu wabohotseho.
    Dusabe bavandimwe nkunda, Umubyeyi Bikira Mariya wakomeje kuduherekeza muri kino gisibo adusabire gukomera ku masezerano twagiranye n’Umwana We duharanira kurangwa n’urukundo ruzima, dukunda kandi kurangamira umusaraba wa Kristu tuwufatiye ku misaraba yacu duhura na yo buri munsi, kuko nta buzima butagira umusaraba; turushaho kwitangira abandi tubageza ku mukiro dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Dusabe Nyagasani adusakazemo ubuzima bushya dukesha Pasika, ubuzima burusha urupfu imbaraga.
    Padiri Simoni UWIRINGIYIMANA