TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 24 GISANZWE,B.



ICYUMWERU CYA 24 GISANZWE, B.

AMASOMO:  Is 50, 5-9a; Ps 114; Jc 2, 14-18; Mc 8, 27-35.

 

Nta mwarimu udatanga isuzumabumenyi, rimwe bakunda kwita ikizamini

never or• Nocturnal Penile Tumescence (NPT) Tests tadalafil online.

. Isuzumabumenyi aba ari ngomwa. Isuzumabumenyi rituma mwarimu amenya ko abanyeshuri basobanukiwe. Iyo asanze barumvise neza ibyo bize, arakomeza akabaha ibindi bishya

Population pharmacokinetics indicated a reduction in sildenafil clearance when co-administered with CYP3A4 inhibitors (such as ketoconazole, erythromycin, and cimetidine).These potentially modifiable risk factors and causes what is cialis.

. Iyo asanze batarumvise neza isomo, arongera akabasobanuria, ndetse byanashoboka agahindura uburyo yari asanzwe akoresha mu kubigisha. Na Yezu yahaye isuzumabumenyi abigishwa be nyuma zo kubigisha igihe kirekire, ataretse no gukorera ibitangaza n’ibindi bimenyetso byinshi mu maso yabo.

Ivanjili yo kuri iki cyumweru iragira iti : “Muri icyo gihe, Yezu ajyana n’abigishwa be agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati ‘Abantu bavugako ndi nde?’ Baramusubiza bati ‘Ngo uri Yohani Batista, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi’. Ati ‘mwebwe se muvuga ko ndi nde?’ Petero aramusubiza ati ‘Uri kristu”.

Bavandimwe, buri muntu iyo abatijwe, aba abaye umukiristu, aba abaye uwa Kristu. Twese ababatijwe, twabaye abakiristu kuva ujya munsi twabatirijweho. Twakomeje guhabwa andi masakaramentu. Buri cyumweru tujya mu misa. Hari ibitangaza byinshi Imana yadukoreye mu buzima bwacu. Nyuma y’ibyo byose, Yezu ari kubaza buri wese kiriya kibazo yabajije abigishwa be agira ati : « Kuri wowe ndi  nde ? ». Hano Yezu ntakeneyeko tumubwira bya bitero bya Gatigisimu twafashe mu mutwe. Akeneye igisubizo kivuye ku mutima wa buri wese, akeneye igisubizo kivuye mu buzima bwa buri wese, kuko kuvuga ibyo twafashe mu mutwe ntibihagije
.

Mu izina ry’abigishwa bose, Petero yasubije ati : « Uri Kristu ».  Mu byukuri, umuntu yahita amuha 10/10
. Nyamara ibyakurikiyeho, byemeza ko Petero atarasobanukiwe neza igisubizo yatanze. Yezu yahiseko atangira kwigisha abigishwa be ko « Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru, n’abigishamategeko, akicwa ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu. Kandi ngo ibyo yabibabwiye akomeje. Ngo n’uko Petero aramwihugikana atangira kumutonganya. We ariko arahindukira maze areba abigishwa be, acyaha Petero amubwira ati « Hoshi mva iruhande, Sekibi ! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu ! ». Petero yagaragaje ko atumvaga neza cya gisubizo yitangiye ubwe.

Bavandimwe, dusuzumye ubuzima bwacu, ntawatera Petero amabuye. Akenshi natwe twishakira Yezu ariko utari Kristu. Twishakira Yezu udahetse umusaraba. Twishakira Yezu, wa wundi udukorera ibitangaza gusa. Kwa kino gihe, ntitugishaka kwihanganira imisaraba yacu. Nyamara nta we ushobora kugera ku byishimo nyabyo atanyuze ku musaraba. Nta we ushobora kugera ku byishimo bya Pasika, adaciye ku wa gatanu mutagatifu. Nta we ushobora kugera ku cyumweru atanyuze ku wa gatanu. N’iyo mpamvu ibyishimo byacu kwa kino gihe usigaye usanga ari igicagate, kuko bitaba ari bya byishimo bya pasika.  Muri kino gihe, umusore asigaye ashyingiranwa n’umukobwa bugacya bajya gusaba ubutane, ngo ntashoboye kuzasara. Abantu benshi basigaye bashaka kuba abagwizamutungo banyuze iy’ubusamo, batikojeje umurimo. Abandi basigaye bashaka kwitwa ba Docteur nyamara batazi inzira igana ishuri. Mbese muri ya mvugo dusigaye twita gutekinika buri wese yabyumva. Ntitugishaka kwigora ku mugani wa ya ndirimbo iri kubica muri ino minsi ivugango “Nta kibazo na kimwe nshaka kwiteza. Sinshaka umuntu umvangira. Messages zinyishyuza mu gitondo ndaziyamye”.Nyamara iyo twemeye kwakira imisaraba yacu, Imana iduha ba Simoni b’i Sireni bakadutwaza. Umugaragu w’Imana uvugwa mu isomo rya mbere ryo kuri kino cyumweru yagize ati « Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ararukomeza nk’ibuye, kandi nziko ntazakorwa n’ikimwaro ».  Iyo twemeye kwakira ya misaraba yacu, Imana iradutabara.

Bavandimwe, gufata ibitero bya gatigisimu mu mutwe, amategeko y’Imana na ya Kiliziya, amasengesho sinakubwira, ibyo byonyine ntibihagije kugirango tumenye Yezu. Kugirango tumenye Yezu, tugomba gukorana na we urugendo. Kandi urwo rugendo ntirworoshye, kuko tugomba gutererana na we umusozi wa Karuvariyo duhetse na twe nyine  imisaraba yacu. Yagize ati «  Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire ».  Ni byo Mutagatifu Yakobo intumwa yashimangiye agira ati « Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ».

Bavandimwe, ese ukwemera kwanjye nkugaragaza nte ? Ese nibihe bikorwa njya nkora ? Mutagatifu Yakobo intumwa, yadukopeje. Ibyo bikorwa twagombye gukora ni ibikorwa by’urukundo. Yagize ati “Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati ‘Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe’, atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki?”. Aya magambo ni jye, ni wowe, ni buri wese ari kubwirwa kuri uyu munsi. Ese nta bakene, abarwayi, indushyi, imbababare njya nirengagiza ?

Bavandimwe, twebwe kwivanaho ikintu ngo tugihe mugenzi wacu ntibitworohera. Iteka twishimirako abandi baduha nyamara twebwe ntitugire uwo duha.  Yezu ni we witanze agera n’aho aduha umubiri n’amaraso ye. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’Umugati, tumusabe aduhe kumumeya, bitari mu magambo gusa, ahubwo ubuzima bwacu bugaragaze ko twa mumenye, maze tuzibanire nawe ubu n’iteka ryose. Amen