Inyigisho y’ icyumweru cya 30 gisanzwe



Amasomo:
Ex 22, 20-26;
Ps 17;
1Th 1, 5c-10;
Mt 22, 34-40.
Tugeze ku cyumweru cya 30 gisanzwe. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku “ITEGEKO RIRUTA AYANDI, ARIRYO TEGEKO RY’URUKUNDO”.
Bakristu bavandimwe, mu buzima bwacu bwa buri munsi, iyo abantu barenze umwe, bakaba babiri cyangwa benshi, kugirango bashobore kubana neza, byanze bikunze bagomba kugira ibyo bumvikanaho kugirango hatagira ubangamira undi. Umuntu atagombye kujya kure, n’ubu hano mu misa turi, hari ibyo twumvikanaho kugirango isengesho ryacu rishoboke. Hari igihe cyo gutega amatwi, hari igihe cyo guhaguruka, hari igihe cyo kwicara n’ibindi. Mu rugo, haba gahunda abarurimo bagenderaho

. Mu muhanda hari amabwiriza abawukoresha baba basabwa kubahiriza. Dukunze no kubibona kandi ko n’iyo abantu bagiranye igihango, hari ibyo bumvikanaho. Umusore n’umukobwa bagakundana, nyamara mbere yo kubana bakabanza kunyura munzego za leta, buri wese akarahira afashe ku ibendera ry’igihugu ati nemeye ibi n’ibi. Bakaza mu kiliziya, umwe ati nemeyeko wowe kanaka umbera… kandi ngusezeranyije ko… Usibye ndetse n’abantu, burya no mubisimba hari ibyigiramo iyo gahunda. Ngo nk’inzuki iyo zitara ubuki, buri ruyuki ruba ruzi umurimo warwo, buri ruyuki rwubaha umwami kandi rukanamenya umuzinga rutahamo. Iyo rubirenzeho ruricwa!
Nyamara iyo witegereje neza usanga aya mabwiriza yakadufashije kubaho neza akenshi tuyafata nk’atugora, akaturemerera, maze akadutera ubwoba, cyane ko tuba tuyita amategeko, kandi tukaba tunaziko amategeko anajyana akenshi n’ibihano, dore ko burya ngo “amategeko arusha amabuye kuremera!”. N’Imana imaze kuvana wa muryango wayo mu bucakara bwa Misiri, bagiranye igihango, ibaha amategeko azajya abahuza nayo. Muri yo twumvise mu isomo rya mbere ubwo Musa yagezaga kuri rubanda amategeko y’Uhoraho agira ati : “ Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba, ntuzamushakeho urwunguko. Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga, kuko aricyo kiringiti cye rukumbi n’umwambaro yifubika”. (vv
. 24-26)
Bakiristu bavandimwe, kimwe n’iriya mbaga Imana yagobotoye ku ngoyi y’ubucakara bwa Misiri, ese jyewe, wowe, buri wese, nta hantu hakomeye Imana yaba yaramuvanye, ku buryo yaba yaragize icyo ayisezeranya? Ese nta burwayi bukomeye yaba yarankijie? Ese nta kazi yaba yarampaye? Ese nta rubyaro yaba yarampaye? Ese twaba tujya turangiza imihigo twahigiye Imana? Cyangwa iyo imaze kudukiza tumera nka wawundi umara gushira impumu akibagirwa icyamwirukansaga? Ibi bigasa n’ibyo rimwe ngo ‘‘umugabo w’umukene wari uri kwigendera ahura n’umwami, n’uko umwami aramubaza ati urumva ari iki nakumarira? Undi ariyumvira, ati nanjye unyoroje agaka, kakazajya kampa agafumbire, nkakamira abana, ati nazakwitura, nazajya nkwirahira. Undi arakamuha. Akagejeje iwe karamuhira, karabyara, agira amashyo, aratunga, aratunganirwa. Nyuma yaje guhura na wa mwami ni ko kumubaza ati se ko utaje gukura ubwatsi? Undi areba ikintu yazaga kumuha amurusha arakibura. Ni ko kwikura urushyi rushyushye ararumusekura, igihe umwami akibaza ibiri kumubaho, asanga undi yamuramije umugeri, ajugunya hepho y’inzira. Aho Umwami aje kuzanzamukira, ati ni uku kunyitura? Undi ati narebye mu bintu byose, mbura ikintu naguha. Ati ibintu byose ni ibyawe. Amashyo ni ayawe ; abagore bose beza ni abawe… Ati nabonye ikintu utarabona mu buzima bwawe, ari ugukubitwa. Ni koko kandi uhora ubona abandi iteka bakubitwa, cyangwa nawe ubikubitira ariko wowe wari utarumva uko bigenda !”
Bakiristu bavandimwe, natwe ni uko kenshi tugenzereza Imana yacu. Yaduhaye byose, iduha ubuzima, iduha urubyaro, iduha ubuyobozi, iduha imitungo, nyamara twebwe akenshi usanga ingororano yacu ari ukwica amategeko yayo, usanga kenshi ari ukuyitera umugongo. Twiyumviye ariya mategeko Musa yagejeje kuri iriya mbaga. Natwe uyu munsi aratureba. Ese jyewe, wowe, nta mukene tujya tunyunyuza imitsi? Ese aho muri bwa buyobozi Imana yampaye, ese aho iyo umuturage anzaniye ikibazo, nkikemura nta muti w’ikaramu abanje kumpa? Ese iyo umuntu yadukoreye turamwishyura? Ese iyo umuturanyi yagize akabazo k’udufaranga akangana ngo murwaneho, ese muguriza nta mananiza mushyizeho? Ese simwaka inyungu z’ikirenga? Hari abajya bagurizanya amafaranga, noneho munyandiko bakayakuba kabiri kugirango umunsi bumvikanyeho nurengaho n’isaha azahiteko ajya kumurega, noneho ayishyure ayakubye kabiri. Ese nta mfubyi naba narariye utwayo? Ese nta mupfakazi cyangwa imfubyi baba baranyiyambaje nkabima amatwi?
Ariya mategeko, bakomeje kongeraho utundi ducogocogo ku buryo mu gihe cya Yezu yaramaze kugera kuri 613. Mu Ivanjili twumvise, batubwiye ukuntu umwigishamategeko yaje kubaza Yezu, ngo ariko ari ukumwinja kuko nyine niwe wakagombye kuba azi igisubizo kurusha abandi, ati “Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?” Ni nk’aho yakamubajije ati umvako wigenje, mu mategeko 613 dufite, tubwire iriyahatse yose
. Yezu yamusubije ati : “ Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Yezu ariko yaranakomeje. N’ubwo bari bamubajije rimwe gusa, we, yongereyeho n’irya kabiri, kandi anavugako risa n’irya mbere. Yagize ati “ Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Ivanjili yarangiye batatubwiye uko uriya mwigishamtegeko yabyakiriye. Cyakora kuko ntacyo yavuze, ni uko yabyemeye. Ntagushidikanya abigishamategeko bakundaga Imana. Nyamara birashobokako batayikundaga n’umutima wabo wose, bagomba kuba barayikundaga byo kwikiza, byo kurangiza itegeko, byo kurangiza umuhango, byo ku karimi gusa, kandi banarangiza ibyo bakumva mugenzi wabo ntacyo avuze. Bagomba kuba bari bifitiye n’ibindi bigirwamana ku ruhande. Bakiristu bavandimwe, ese twebwe dushobora gutinyuka tukavugako dukunda Imana n’umutima wacu wose? N’ubwenge bwacu bwose? Ese aho ntabigirwamana twaba twarimitse mu mitima yacu? Ese aho ifaranga, inshuti, abagore, abagabo, inyota y’ubutegetsi ntibyaba bitubuza Imana? ntibyaba byaratubereye ibigirwamana? Abanyatesalonike, babandi Pawulo yashimaga batubere urugero. Yabashimiraga ukuntu bayobotse Imana, bagata ibigirwamana, kugirango bakorere Imana nzima kandi nyakuri

.
Itegeko rya kabiri, ngo ni ugukunda mugenzi wanjye nk’uko nikunda. Bakirisitu bavandimwe ese birashoboka? Urukundo rwacu rwa kimuntu, akenshi burya rurarobanura. Iyo mbaye inshuti yarunaka, akenshi ubwo nyine hari abandi mba nshyize ku ruhande. Akenshi ubushuti bwacu bushingira ku nyungu nzaronka. Niyo mpamvu usanga ngendana n’umuntu ejo tukaba twashwanye. Burya urukundo nyarukundo, tutiraririye, ku bantu ruragoye pe. Urukundo nyarukundo turusanga kwa Yezu, kuko ni we washoboye guhuza urukundo rw’Imana n’urw’abantu bose. Buriya iki giti cy’umusaraba muruzi imbere yanyu, muruziko kigizwe n’ibiti bibiri, igihagaritse n’igitambitse. Buriya kiriya giti gihagaritse kireba ku ijuru, gishushanya urukundo yarafitiye Imana. N’aho kiriya giti gitambitse kigashushanya urukundo yarafitiye abavandimwe, aribo twebwe, ikiremwa muntu aho kiva kikagera. Ariya maboko yari arambuye, nta kindi yaragamije usibye kutureshya twese, ngo atubumbire hamwe, maze ngo azatugeze mu ngoma y’ijuru. Yezu yarazutse rero ni muzima, ndetse no mu kanya turaza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe kugira urukundo nyarukundo, aduhe gukunda Imana n’umutima wacu wose ntaho tuyikinze, aduhe gukunda umuntu uwariwe wese nk’uko natwe twikunda. Tubisabirane.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA