TUZIRIKANE UMUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU,B.


 

AMASOMO:  Ex 24, 3-8; Ps 116; He 9,11-15; Mc 14, 12-16.22-26.

 

Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya yari akibabwiye.

Nyamara kwa kino gihe, iyo umuntu yitegereje, kuba abantu bahazwa ari benshi cyane, si cyo kimenyetso gifatika cy’urukundo n’inyota abantu bafitiye Yezu uri mu Karistiya. Ahubwo natwe ku munsi nk’uyu, ni umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma maze tukareba uburyo duhabwa Yezu. Ikigaragara, ni uko akenshi hari igihe dushidikanya kuri Yezu uri mu karistiya, cyane ko binarenze kure ubwenge bwacu, bikaba byanatuviramo intandaro yo kutamuhabwa neza.

Nyamara nta gushidikanya, Yezu ari mu karistiya rwose. Bya bitambo bya kera ni we byagenuraga. Ni we byuzurijwemo. Nyuma y’uko umuryango w’Imana ucumuye maze Imana ikagirana nawo isezerano rya kabiri ari naryo twita rishya, iryo sezerano ryuzurijwe mu rupfu n’izuka bya Yezu.

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Iyimukamisiri, “Musa amanutse ku musozi wa Sinayi, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti ‘Amagambo yose Uhoraho yavuze tuzayakurikiza!’ Hanyuma Musa azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso, asigaye ayatera ku rutambiro
. Nuko yenda igitabo cy’isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati ‘Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira’. Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga avuga ati’Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze”

the overall cardiovascular condition of the patient. Is thispersonal, cultural, ethnic, religious and economic tadalafil generic.

.

Musa afata amaraso akayatera rutambiro rwashushanyaga Imana, maze amaraso asigaye akayatera imbaga yashakaga kwerekana ko Imana igiranye igihango n’umuryango wayo. Yashakaga kwerekana ko banywanye
. Kandi turabizi no mu Rwanda rwacu rwo ha mbere abantu banywanaga babaga bagiranye igihango gikomeye, nta n’umwe washoboraga guhemukira undi bibaho, ndetse n’aho byabaga ngombwa yaramwitangiraga. Nyamara kuri uriya muryango si ko byagenze. Biriya wiyemereye byawunaniye izuba riva. Ntiwatinze kunanira Imana
.

Ese ajya masezerano nakoze igihe mbatizwa, muri wa muryango w’agisiyo gatorika, cya gihe nari mfashe ikiganza cy’uwo twahanaga isakaramentu ry’ugushyingirwa,cya gihe niyegurira Imana, njya nyazirikana? Cyangwa byarangiranye n’ujya munsi? Nk’uko Imana yagiranye isezerano rya kabiri n’umuryango wayo, nanjye uyu munsi irashaka kongera kugirana isezerano na njye. Ninza kugera mu rugo nze kongera mfate ikiganza uwo twashakanye maze mubwire nti “Wowe runaka…nyirakanaka…nkomeje kwemrako umbera umugabo/umugore…nzagukunda kandi nzakubaha iteka kugera gupfa. Wowe wihaye Imana uyu munsi uze kujya muri chapelle maze wongere usubiriremo Yezu isezerano ryawe.

Bavandimwe, ibitambo by’ibimasa na za ruhaya ntibyashoboraga kutwunga n’Imana ku buryo bwuzuye. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi iragira iti “Kristu yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ah’ubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka”. Ibi yabigize ku wa kane mutagatifu ubwo yasangiraga n’intumwa ze bwa nyuma. Ivanjili uko yanditswe na Mariko iragira iti “Nuko igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati ‘Nimwakire : iki ni umubiri wanjye.’ Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati ‘Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika”.

Burya umuntu agizwe n’ibice bibiri, ni umubiri n’amaraso gusa. Ibyo byombi iyo ubyambuye umuntu, nta kiba gisigaye. Bivuze ko burya umuntu wemeye kuguha ibyo byombi, nta kindi aba agukinze, aba aguhaye ubuzima bwe bwose. Rero natwe Yezu yaduhaye ubuzima bwe bwose, ari nayo mpamvu ari we wenyine kuri ino si ya Rurema ushobora kutumara inzara n’inyota. Impamvu abantu badashobora kutumara inzara n’inyota, badashobora kuduhaza, ni uko bo iyo bagiye kuduha, babanza gushyira ku ruhande, babanza kuzigama ibizababeshaho nabo. Yezu we yatwihaye wese nta kindi azigamye. Yezu aha bariya bigishwa umugati nk’umubiri we n’inkongoro nk’amaraso ye bwari bucye apfa. Byagenuraga ko araza gupfa ari twe apfiriye. Ko mu rupfu rwe araba yitanze wese. Yezu ni we wenyine rero ushobora kutumara inzara n’inyota dufitiye ubukungu, amafaranga, ubutegetsi, ibintu, icyubahiro, urubyaro, urushako n’ibindi byose umuntu yarondora.  Uwahuye na Yezu ku buryo bwuzuye nta nyota y’ibyo byose yongera kugira, kuko nyine amwiha wese. Iyo tugiye kumuhabwa, tubivuga neza ngo ni “Uguhazwa”. Harimo guhaga.

Ese Yezu mpurira hehe na we? Ese muhabwa nte? Ese ni uwuhe mwanya muha mu buzima bwanjye bwa buri munsi?Ese ni uwuhe mwanya mpa Misa, igitambo cy’ukaristiya?

Mu gihe uyu munsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu washyizweho bashaka gushishikariza abantu kongera guha icyubahiro Yezu uri mu karistiya, n’uyu munsi abenshi igitambo cy’ukaristiya ntacyo kibabwiye. Kuri benshi umunsi w’icyumweru wabaye umunsi wo gukora sport, umunsi wo gusurana, umunsi w’amanama, umunsi wo kwiga muri za kaminuza, mbese umunsi wo kwigenga n’ikiruhuko koko!! Yewe hari n’abaza mu misa kugirango batica rendez-vous bahanye n’inshuti zabo. Kwivutsa ahantu wajyaga guhurira na Yezu ni ukunyagwa zigahera. Ni ukwiyemeza kuzapfana inzara n’inyota byo muri iyi si kuko Yezu ari we wenyine ushobora nyine kuyitumara. We yitanga nta nahato yizigamye kuko atanga umubiri  n’amaraso bye.

Bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza umunsi mukuru w’isakaramentu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe kumukomeraho, aduhe ingabire yo kujya tumuhabwa neza kuko ari we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota duhorana. Tubisabe kandi tubisabirane. Amen