Tuzirikane ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu


AMASOMO :

Pr 8, 22-31 ;

Ps 8 ;

Rm 5, 1-5 ;

Jn 16, 12-15.

Nyuma y’umunsi mukuru wa Pentekositi twahimbazaga ku cyumweru cyashize, uyu munsi Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ni ukuvuga Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu.

Murabizi neza, iteka iyo dutangira isengesho, dutangiza ikimenyetso cy’umusaraba tugira tuti : “Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu”. Burya umusaraba ufitanye isano ikomeye n’Ubutatu butagatifu : ku musaraba tuhabonera Yezu (Mwana), wumvira se kugeza ku rupfu ku bera urukundo afitiye Muntu, kandi ibyo bikaba mu bumwe bwa Roho Mutagatifu.

Twese turabizi, Imana ari Urukundo. Burya gukunda bisaba gukingura amarembo ugasanga abandi. Ni koko umuntu umwe gusa udafite abandi yegera ntashobora gukunda. Ni yo mpamvu urukundo rusaba nibura imfuruka eshatu: Ukunda, Ukundwa n’Urwo rukundo cyangwa Umushyikirano ugenda utembera hagati yabo

abuse may require priority management specific to thethe time) Sometimes cialis.

. No mu Butatu butagatifu ni uko bimeze. Imana Data ikunda  Mwana, noneho umushyikirano hagati yabo ukaba Roho mutagatifu.

Bakiristu bavandimwe, Imana ntiyashoboraga kwihererana urukundo rwayo. Niyo mpamvu yahisemo kurema Muntu mu ishusho yayo kugirango babane. Nibyo twumvise umuririmbyi wa Zaburi atangarira agira ati « Iyo  nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse, ndibaza nti ‘Umuntu ni iki kugirango ube wamwibuka ? Mwene muntu ni iki kugirango ube wamwitaho ? »  Ese tujya tubasha kubona urukundo rw’Imana ? Ese tujya dutangarira ibikorwa byayo ?

Nyamara umunyarwanda yarabivuze, ngo burya akenshi “ubuntu bubanje bupfa ubusa
. Muntu ntiyatinze gucumura
. Kuberako urukundo rw’Imana ruhoraho iteka, yakomeje wa mugambi wo gukiza Muntu. Imana yigize umuntu, yemera kumanuka mu bushorishori bw’ijuru maze iza kubana na twe muri Yezu w’I Nazareti. Yezu ni we bwa Buhanga bw’Imana twumvise mu gitabo cy’Imigani. Yezu ni we Imana yongeye kuturemesha bundi bushya.

Yezu n’aho amariye gusubira mu ijuru kwa Se nk’uko twabihimazaga kuri Asensiyo, ntabwo yadusize nk’imfyubyi, ahubwo yadusezeranyije  Roho mutagatifu ndetse aranamutwoherereza ngo akomeze atuyobore. Yohani umwanditsi w’Ivanjili yagize ati « Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati ‘Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose kandi akazabahanurira n’ibizaza ».  Ese tujya dutega amatwi wa Roho mutagatifu twahawe igihe tubatizwa ?  cyangwa twaramupfukiranye.

Bakiristu bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbazaho Ubutatu butagatifu, turasabwa kurangwa n’urukundo nyarukundo nk’ururanga Imana mu Butatu butagatibu
. Urwo rukundo ntirwigera ruryarya bibaho.  Uwo mushyikirano mutagatifu nabe ariwo uranga ingo zacu, uturange muri bagenzi bacu, uturange aho dutuye. Yezu tugiye guhabwa mukanya niwe wagaragaje urukundo rwa kivandimwe, rwatumye agera n’aho atwihaho ifunguro. Nitumusabe natwe aduhe  urwo urukundo, maze  ruganze mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu  gihugu cyacu, mu karere kacu, ku isi yose, ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA

Umurezi mu Iseminari nto ya Cyangugu