Tuzirikane kuri Batisimu ya Nyagasani



AMASOMO:

Is 40, 1-11;

Ps 103;

Tt 2, 11-14; 3, 4-7;

Lc 3, 15-16.21-22.

Nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ku cyumweru gishize, uyu munsi Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Yezu.
Dore ukuntu Ivanjili uko yanditswe na mutagatifu Luka ibidutekerereza : “Muri icyo gihe, rubanda rwari rutegereje kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, Yohani ni ko guterura abwira bose ati ‘Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatirisha muri Roho mutagatifu n’umuriro’. Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma

NO then activates the enzyme guanylate cyclase, which results in increased levels of cyclic guanosine monophosphate (cGMP), producing smooth muscle relaxation in the corpus cavernosum and allowing inflow of blood. tadalafil years of age, especially if they have risk factors viz.:.

. N’uko ijwi rituruka mu ijuru riti ‘Uri umwana wanjye, nakwibyariye none”.
Ubusanzwe Batisimu Yohani yatangaga yari iyo kwisubiraho kugirango bitegure Umukiza wagombaga kuzaza, ari we Yezu

If you were• During the past month, have you often been tadalafil for sale.

. None ikibazo umuntu yahita yibaza ni iki : “Kuki Yezu yemeye guhabwa Batisimu yari igenewe kumwitegura? Ese ko we nyir’ubwite yari yahigereye, iyo batisimu yo kwisubiraho mu rwego rwo kumwitegura, yarayikeneye koko?”
Ivanjili uko yanditswe na Luka tumaze kumva, ubwayo irisubiriza kino kibazo. Ngo “Mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. N’uko ijwi rituruka mu ijuru riti ‘Uri umwana wanjye nakwibyariye none”. Ng’iki igisubizo. Ubundi Yohani Batista iyo akiza kugenda kuri buri nzu yerekana Yezu, rubanda rwashoboraga kutamwemera. None Imana irabimukoreye. Imana ikoresheje ikimenyetso k’inuma, yibwiriye rubanda ko Yezu ari umwana wayo. Niwe bari bategereje. Mu yandi magambo ubutumwa bwa Yohani burarangiye. Nyirubwite arahigereye. Isezerano rya kera rirarangiye, hatangiye isezerano rishya.
Ikibazo cya kabiri na none tutabura kwibaza iki : “Ko abantu tubatizwa kuberako twavukanye icyaha cy’inkomoko, ni kubera iki na Yezu yagombye kubatizwa kandi we nta cyaha yavukanye? Tuziko Yezu yasamwe kububasha bwa Roho mutagatifu. Tuziko Yezu ari intungane y’Imana
. None Yezu abatizwa yashakaga gukira ikihe cyaha? Ese buriya nta bundi buryo Imana yari gukoresha ngo yereke rubanda ko Yezu ari umwana wayo, bitagombye ko Yezu abatizwa?”
N’ubundi ivanjili uko yanditswe na Luka iradusubiza. Muri iriya vanjili harimo amagambo asa cyane n’amagambo akoreshwa mu iremwa ry’isi. Uyu Roho Mutagatifu wamanukiye kuri Yezu mu kimenyetso cy’inuma, ashushanya wa mwuka w’Imana wahuhiraga hejuru y’isi ikiri ikivangavange (Gn 1,2)
. Mu byukuri kubatizwa kwa Yezu ni iremwa rishya rya muntu. Kuko Yezu n’ubwo bwose ari Imana, n’ubwo bwose ari umuremyi wa byose, yemeye kwishyira mu mwanya w’ibiremwa kugirango muri we byongere biremwe bundi bushya. Ruriya ruzi Yezu yabatirijwemo, ni hamwe umuryango w’Imana waruhukiye uvuye mu Misiri. Mu yandi magambo Yezu mu kuhabatirizwa yashakaga kongera kubyutsa wa muryango w’Imana ariwo twebwe. Yezu ntabwo yemeye kujya mu mamazi ya Yorudani ku girango yisukure, ahubwo kwari ukugirango abe ariwe uyasukura, ayatagatifuze. Burya usanze umuntu yarohamye, byanga bikunda kugirango umutabare ni uko nawe umanuka muri ya mazi ukamugeraho, udatinyeko nawe wahasiga ubuzima, maze ukamufata akaboko ukamuzamura. Buriya Yezu yemera kubatizwa ni nkabyo yakoze.
Muri Batisimu ya Yezu Imana yiyunze n’abantu. Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, ngo “Ijuru ryarakingutse”. Niba ijuru ryarakingutse ni uko ryari rikingize. Icyari cyararikinze buri wese yagitahura. Ni cya cyaha cy’Adamu. Uyu munsi rero ijuru n’isi byiyunze. Birashobokako nanjye naba nari narifungiye umuryango w’ijuru, uyu munsi nanjye ndasabwa kureka za ngeso zanjye zose, maze nongere mbe umukandida mu mgoma y’ijuru.
Bakiristu bavandimwe, icyo natwe dusabwa uyu munsi ni ukuba bashya mu buzima bwacu. Uyu munsi turasabwa kuvuka bundi bushya. Turasabwa kuvuka mu ijuru. Uyu munsi Yezu yadukinguriye ijuru. Bya bindi byose byari byaratumye tujya kure y’Imana, kuva uyu munsi nitubizibukire maze tube bashya. Uyu munsi turasabwa kongera kuzirikana ya masezerano yacu ya Batisimu ariyo Kwanga icyaha no gukurikira Yezu. Nituza guhabwa Yezu mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba atuvugurure, tube bashya maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu