Tuzirikane icyumweru cya gatatu cy’Adventi


AMASOMO:

Sof 3, 14-18;

Fil 4, 4-7;

Lk 3, 10-18.

Tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi, icyumweru bita “ICYUMWERU CY’IBYISHIMO” cyangwa icyumweru cya “GAUDETE”.
Umuntu akaba yahita yibaza ati “haba hari icyumweru kitari icy’ibyishimo?” Ese kuki mu byumweru byose ari kino bahisemo kwita “icyumweru cy’ibyishimo?” Ese ibyo byishimo byaba ari bya bindi dusanzwe tuzi? Mu byukuri ibyo byishimo ni ibihe? Byaba biteye bite?
Twese turabizi, igihe cya Adiventi ni igihe kigera ku byumweru bine twitegura umukiza uzavukira i Betelehemu, atariho honyine gusa, ahubwo no mu ngo, no mu mitima y’abazaba baramwiteguye neza. Bityo rero kuri abo bamwiteguye neza, kino cyumweru cya gatatu kibanziriza icya nyuma, nticyabura kuba icyumweru cy’ibyishimo. Nyamara ibyo byishimo nta bwo ari ibibonetse byose. Ntabwo ari bya byishimo by’umugizi wa nabi wigamba ko yahemutse. Ntabwo ari bya byishimo bitangwa n’ino si mu kanya ikabikwambura. Ni ibyishimo bikomoka ku Mana

for general use. Long-term follow-up of all treatment cialis no prescriptiion prosthesis. This option is highly invasive and irreversible.

.
Mu isomo rya mbere twumvise umuhanuzi Sofoniya agira ati « Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni ! Israheli, hanika uririmbe ! Uhoraho yirukanye abanzi bawe. Umwami wa Israheli, uhoraho ubwe akurimo rwagati, ntuzongera gutinya icyago »
.
Mu gihe cy’umuhanuzi Sofoniya, ubutegetsi bwariho bwari bwaramunzwe na ruswa, abaturage barapfuye kubera akarengane, bibaza niba bateze kurenganurwa

The duration of response was wide and ranged, from a mean duration of 22 minutes for plasma sildenafil concentrations in the range 0-50 and 50-100 ng/ml to >30 minutes at concentrations above 100 ng/ml. tadalafil generic and partner (where possible).

. None tumaze kumva Imana ibatumaho umuhanuzi Sofoniya kubabwirako yirukanye abanzi babo. Iriya Israheli ibwirwa ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Ese jyewe nta kintu na kimwe cyaba kinshikamiye ? Uyu munsi Imana iri kuduhumuriza ko Inabi itazigera iganza ineza bibaho. Burya kimwe mu bintu bidushikamira, bikagera n’aho biduhindura abacakara ntitubimenye, icya mbere ni icyaha. Niba uyu munsi twemeye guhinduka, Imana yatwemereye ko iraza kudukiza. None buri wese muri kano kanya yibaze : Ese sinaba njya mbuza ibyishimo abandi ? abo tubana mu rugo? Abo duturanye ? abo nyobora ? abo dukorana ?
Ibyishimo bya Pawulo mutagatifu byo biteye ukwabyo. Twamwumvise abwira Abanyafilipi ati « Muhore mwishima muri Nyagasani. Nyagasani ari hafi. » Ubwo Pawulo mutagatifu yavugaga ariya magambo, buriya yarari mu buroko azira kwamamaza Yezu !! Ese twebwe tujya duharanira ukuri ku buryo twanagupfira ? Ese iyo turi mu byago tujya tugira ubutwari bwo kwibuka abandi ? N’ubwo bwose Pawulo Mutagatifu ari muri gereza, arishimye kandi akanifuriza abandi ibyishimo. Ibyishimo bye abikomora ku Mana. Nyagasani ari hafi. Inabi ntizigera itsinda ineza. Ntabwo inabi izagira ijambo rya nyuma.
Kuri iki cyumeru cya gatatu cya adiventi, icyumweru cy’ibyishimo nk’uko tumaze kubibona, nitumere nk’iriya nteko y’abantu twumvise mu ivanjili, natwe tubanze ngo « Dukore iki kugirango kuri Noheri Yezu azavukire mu mitima yacu, mu go zacu ? » Ngo « Inteko y’abantu basangaga Yohani kugirango ababatize, baramubaza bati ‘Tubigenze dute ?’ arababwira ati « Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite. Abasoresha ntibagasoreshe ibirenze ibyategetswe. Abasirikari ntibakagire uwo barenganya kandi banyurwe n’igihembo cyabo ».
Bakiristu bavandimwe, mu gihe ibyumweru bibiri byabanje byadusabaga kunoza umubano wacu n’Imana, kino cyumweru kiradusaba kunoza umubano wacu na bagenzi bacu. Yohani yabwiye rubanda ati « Ufite amakanzu abiri, agabane n’utayafite ». Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutabara abababye, abatishoboye, abarwayi,…. Ese ibyo tujya tubikozwa ?
Yohani yabwiye Abasoresha kutarenza ibyategetswe. Ubundi mwa kiriya gihe, abasoresha bari babandi bashinzwe kurebera imisoro Abaromani. Akayamvugo ngo “Ntawe ukira atibye”, barenzagaho n’ayabo. Yohani nta kindi yabasabye, yarabwiye gusa ngo “Ntibagasoreshe ibirenze ibyategetswe.” Mu mvugo ya kino gihe, nibyo bita “Gutekinika”. Ese jyewe sinaba njya ntekinika mu kazi nkora? Mu rugo rwanjye? Mu bo tubana? Niba nanjye nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, ndasabwa guhinduka.
Yohani ageze ku basirikari abasaba kutarenganya no kunyurwa n’igihembo cyabo. Ubundi umuntu yakibwiyeko Yohani yagombaga kubasaba gushyira ibyicisho byabo hasi, nyamara siko byagenze. Ubundi mwa kiriya gihe, abasirikari, kubera imbaraga zabo ndetse n’ibyicisho babaga batwaye, byaraboroheraga kurenganya abantu ndetse no kubambura utwabo. Niyo mpamvu Yohani abasabye kutagira uwo barenganya no kunyurwa n’igihembo cyabo. Ese jyewe nta we naba narigeze ndenganya nitwaje uwo ndiwe? Nitwaje imbaraga mfite? Nitwaje akazi nkora? Nitwaje izina mfite? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye kuri Noheli, ndasabwa guhinduka.
Bakiristu bavandimwe, mu kanya turaza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati
. Tuze kumusaba aduhe guharanira ibyishimo bimukomokaho, bitari bya bindi bitangwa n’iyi si. Tumusabe aduhe kunyurwa n’ibyishimo bimukomokaho. Ibyishimo turonkera mu kugoboka bagenzi bacu. Ibyishimo tubonera mu kutagira uwo turenganya, maze kuri Noheli azasange tumwiteguye koko. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYMANA

Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu