Padiri Mukuru wa Paruwasi Rasano,
Bashyitsi bacu bo muri Autriche,
Basaserdoti,
Bihayimana,
Bakristu bavandimwe,
Bakristu ba Paruwasi ya Rasano, “Uhoraho yabakoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu” (Lk 2, 49). Ni ubwa mbere mu mateka y’iyi Diyosezi, Paruwasi ishingwa idafite kiliziya yo guturiramo igitambo cya Misa, hanyuma nyuma y’umwaka umwe ikaba ibonye kiliziya yubatse neza
. Nimushimire Imana yabakoreye icyo gitangaza muyikomera amashyi muyiha n’impundu.
Iki gitangaza Imana yakibakoreye ikinyujije mbere na mbere ku Biro bya Papa bishinzwe kwamamaza ukwemera. Yakibakoreye ikinyujije kuri Madamu Traude wari hano umwaka ushize yabona kiliziya mwasengeragamo umwaka ushize itajyanye n’igihe tugezemo kandi n’icumbi ryari rimaze kuzura, agataha afashe umugambi wo gukomanga ku bagiraneza ngo babafashe. Ari we, ari abagiraneza bamufashije, tubahe amashyi n’impundu.
Bakristu, ineza yiturwa indi. Icyo mwakwitura Ibiro bya Papa bishinzwe kwamamaza ukwemera ni uko mwaba abemera koko, abemera badafatanya ubukristu n’imico itajyane n’ubukristu, abemera bagenda nk’abakristu badahisha ukwemera kwabo, ariko ntawe bahutaza cyangwa babuza uburenganzira bwe, abemera bashyigikira abandi mu kwemera. Ni uko kandi mwakumva ko ibiva mu Biro bya Papa bishinzwe kwamamaza ukwemera nta handi bituruka ni mu biganza by’abakristu bashyira imbere gufasha abandi. Namwe rero igihe musabwe iyo nkunga ntimukagononwe. Mujye muzirikana ko inkunga yatanzwe incuro ebyiri ivuye muri ibyo Biro yabagobotse mu kubaka icumbi ry’abapadiri. Mujye muzirikana n’iyatanzwe n’ibyo Biro mu iyubakwa ry’iyi kiliziya.
Bakristu, ineza yiturwa indi, ineza mwakwitura Madamu Traude wabonye abagiraneza babagoboka mu kubaka icumbi ry’abapadiri no kubaka iyi kiliziya, ni uko mwaba abakristu bafite umutima w’urukundo, umutima ugoboka abantu bababaye, umutima ubona abandi ukabagirira impuhwe, umutima utareba uruhu, ubwoko, akarere n’ibindi bitandukanya, umutima wifuriza buri muntu kubaho neza, mu mahoro azira umwiryane n’amakimbirane. Ineza mwamwitura ni ukumusabira ngo akomeze agire ubuzima bwiza bwa roho n’ubw’umubiri.
Bakristu, iki gitangaza namwe ubwanyu mwakigizemo uruhare. Inkunga yanyu y’amabuye, amadafari, umucanga n’ibiti by’ibikwa, iyo itaza kuboneka ntabwo uyu munsi tuba turi hano twishimye, dushimira Imana. Iyi Paruwasi yanyu imaze umwaka umwe, nimukomeza mutya, mudasigana, mutahiriza umugozi umwe, muzayigeza ku byiza byinshi. Nimukomeze ntimuzacike intege kandi ndahamya ko bidashoboka
. Uko mutacitse intege mukora urugendo rw’amasaha 7 cyangwa 9 mujya i Nyabitimbo, ubu Paruwasi ibari hafi si bwo muzacika intege.
Iki gitangaza kandi mugikesha Padiri Econome wa Diyosezi, Padiri Econome wa Diyosezi wungirije, abafundi n’abakozi bose bubatse iyi kiliziya. Bose nimubashimire mubaha amashyi n’impundu
. Kubaka hano ntabwo byari byoroshye kubera ko ari kure y’icyicaro cya Diyosezi. Ariko, burya icyo umuntu ashaka iyo ashyizeho umwete aragishobora.
Ndashimira abashyitsi bose baje hano i Rasano kuri uyu munsi wo guha kiliziya umugisha. Hari bamwe bibwiraga ko ari kure cyane hatagerwa. Bamwe bari bafite n’amatsiko yo kubona Rasano. Rasano mwahabonye hakeneye amazi n’amashyanyarazi, ibyo bikorwa by’ibanze bigera ahandi na hano bizahagere naho ubundi haba hasigaye inyuma mu majyambere.
Ndabashimira bakristu ba Paruwasi ya Rasano uko mwateguye uyu munsi mufatanyije na Padiri Mukuru wanyu, na Padiri Moïse na Fratri Ananie bakorera ubutumwa hano. Bikira Mariya utabara abagenzi yarabatabaye mubona kiliziya na Paruwasi hafi, nakomeze abatabare mu byo mukeneye byose.
Murakoze murakarama.