Tuzirikane Icyumweru cya 6 Cya Pasika



Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya gatandatu cya pasika
. Umunsi mukuru wa “Ascension”, bishatse kuvuga “Yezu asubira kwa Se mu ijuru”, turawukozaho imitwe y’intoki. Watangiye guhumura mu masomo matagatifu

– hyperprolactinaemiaCoadministration of the HIV protease inhibitor ritonavir, which is ahighly potent P450 inhibitor, at steady state (500 mg bid) with sildenafil (100 mg single dose) resulted in a 300 % (4-fold) increase in sildenafil Cmax and a 1,000 % (11-fold) increase in sildenafil plasma AUC. tadalafil.

. Muri urwo rwego, amasomo matagatifu ya kino cyumweru, araturarikira kuzirikana ku ngingo y “UMURAGE”. Ivanjili yatangiye igira iti : “Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati ‘Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye

Laboratory Studiesuncommon circumstances a penile implant could be cialis online.

. …ibyo mbibabwiye ngirango ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngir’itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze”.
Bakiristu bavandimwe, ng’uyu umurage Yezu yasigiye abigishwa be. Murabizi, natwe muri batisimu ubwo twasezeranaga kwanga icyaha no gukurikira Yezu, kuva ubwo twabaye abigishwa ba Yezu. Natwe uriya murage muri kano kanya ari kuwuduha. Ni twebwe amaze kubwirango “Nitujye dukundana nk’uko nawe yadukunze”. Yezu, kimwe na wa musaza nigeze kubabwira, nta kindi yashoboraga kuraga abigishwa be, usibye URUKUNDO. Burya nta mubyeyi n’umwe ubaho ushobora kwishimirako yasiga abana be bari kuryana. Mwiyumviye inshuro Yezu yasubiyemo ijambo “URUKUNDO”.
Bakiristu bavandimwe, niba hari ijambo duhoza mu kanwa kacu ni ijambo “Urukundo”. Turarivuga kenshi, turaririmba ku buryo bishobora kuba byaratumye tunibagirwa igisobanuro cyaryo. Hari n’uwaririmbye ngo burya “Urukundo ni indwara nk’izindi, iyo itavuwe yakwica nk’izindi zose, uzagukunda nawe uzajye umukunda!”
Kuba Yezu yagarutse ku ijambo urukundo, ni uko aziko urwacu rugerwa ku mashyi. Muzashishoze, burya mu rukundo rwacu, iteka haba havanzemo no kwikunda. Iyo ngiye gukunda umuntu, ndabanza nkareba icyo azamarira, ndabanza nkareba inyungu. Iyo nyibuze, ni bwo kabiri muwumva ngo abantu bari inshuti bashwanye
. Ubungubu mu mvugo igezweho, musigaye mwita bene abo bantu ngo ni “Abatekamitwe”. Kwa kino gihe, abo ngabo barogeye. Yezu urukundo ashakako dukundana, ni nka rwa rundi rwe, rwa rundi rugera aho rwitangira mu genzi wawe, kandi urugero yararuduhaye. Ngirango uwabaza uko twicaye hano abantu bakundana ku buryo umwe ashobora no gupfira undi, dushobora kubura n’umwe, kandi nyamara hari abagore n’abagabo bicaranye hano.
Yezu yatubwiyengo “Uko Data yamukunze, ni ko natwe yadukunze”. Buriya umushyikirano cyangwa urukundo ruri hagati ya Yezu na Se, ni rwo twita Roho Mutagatifu. Kandi twese twaramuhawe tubatizwa ndetse no mu gukomezwa. Twese rero twahawe kuri urwo rukundo ruri hagati ya Yezu na Se. Uyu munsi umuntu baduhayeho urugero wakiriye urwo rukundo, wakiriye Roho mutagatifu, ni umutegeka w’ingabo z’Abanyaroma witwaga Koruneli ndetse n’abandi banyamahanga. Twabyumvise, ngo ubwo Petero yabwiraga Koruneli ngo “Haguruka”, Roho mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose.
Bakiristu bavandimwe, nanjye uyu munsi, muri kano kanya, Yezu akoresheje abavandimwe, akoresheje intumwa ze, akoresheje umusaseridoti, ari kumbwirango “Haguruka”. Burya umuntu uhaguruka ni uwari wicaye. Birashobokako mu bukiristu bwanjye, ko naba nariyicairiye nkarambya. Birashobokako za ngabire za Roho mutagatifu nahawe ko naba narazicaje. Burya umuntu uhora yicaye, akenshi aba anabana n’ubumuga. Birashobokako naba naramugaye mu rukundo. Birashobokako naba naramugaye mu mibanire yanjye n’abavandimwe. Yezu tugiye guhabwa mu kanya, niwe wadukunze kugeza ku ndunduro. Niwe wageze n’aho atwihaho ifunguro. Nituza kumuhabwa, tumusabe atwongerere urukundo nyarukundo.

Amen

 

Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi Nkanka